Musanze: Umunsi wo “Kwita izina” ingagi ubinjiriza agatubutse

Abakora ibikora bitandukanye by’ubucuruzi mu karere ka Musanze batangaza ko bakura amafaranga menshi ku munsi wo “Kwita izina” ingagi.

Ababitangaza ni bamwe mu banyabugeni, abafite amahoteli n’abatwara ba mukerarugendo bavuga ko amafaranga bakorera uwo munsi aba atandukanye n’ayo bakorera mu bindi bihe.

Abari barushimusi babumbiwe mu makoperative uyu munsi barakora bakiteza imbere.
Abari barushimusi babumbiwe mu makoperative uyu munsi barakora bakiteza imbere.

Barabitangaza mu gihe u Rwanda rwiitegura umunsi ngarukamwaka wo “Kwita izina”, mu rwego rwo gushishikariza Abanyarwanda kubungabunga pariki no gukangurira abanyamahanga gusura ibyiza bitatse u Rwanda.

Uyu munsi uteganyijwe kuba ku nshuro ya 11 tariki 5 Nzeri 2015 mu Murenge wa Kinigi, uzarangwa no guha amazina abana b’ingagi 24. Igikorwa abaturage baturiye iyi pariki bazagiramo uruhare bafatanyije n’abashyitsi bazaba bitabiriye uwo munsi.

Kwita izina abana b’ingagi ni umunsi ukomeye by’umwihariko ku Banyamusanze kuko babasha gukorera amafaranga atari make.

Umunsi wo kwita izina uzitabirwa na ba mukerarugendo bagera kuri 400.
Umunsi wo kwita izina uzitabirwa na ba mukerarugendo bagera kuri 400.

Bamwe mu bakorera amafaranga kuri uwo munsi, harimo abahoze ari barushimusi muri Pariki y’Ibirunga babumbiwe hamwe mu makoperative ubu bakora ibijyanye n’ubukorikori n’ubugeni.

Ba rushimusi bagera kuri 800 nibo babumbiwe muri ayo makoperative, bigishijwe ubukorikori n’ ubugeni none burabatunze n’imiryango yabo, nk’uko Ikigo k’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) kibitangaza.

Abanyabugeni bakuba kabiri ayo binjiza

Kwerekeza mu Kinigi ni urugendo rugera mu bilometero 15 uturutse mu mujyi wa Musanze. Muri aka gace niho usanga abanyabugeni n’abanyabukolikori bakorera ibikorwa byabo mu kigo kitwa Complex RDB yabubakiye.

Munyazikwiye Protegene umwe muri aba banyabugeni ubona abimazemo igihe bitewe n’uburyo akorana akazi umwete, yatangurangwaga n’igihe kugira ngo akore ibihangano byinshi azagurisha kuri uwo munsi. Umugore we nawe yaje kumufasha kwihutisha akazi.

Uyu mugabo umaze imyaka itanu muri aka kazi, avuga ko buri kwezi yinjiza amafaranga ari hagati y’ibihumbi 60 na 100. Ariko ku munsi wo kwita izina ayo mafaranga ariyongera kugeza ku bihumbi 150.

Muri Hoteli Gorilla nta cyumba wabona ku munsi wo kwita izina byose byarafashwe.
Muri Hoteli Gorilla nta cyumba wabona ku munsi wo kwita izina byose byarafashwe.

Agira ati “Twiteguye ko tuzagira icyo tubona byanze bikunze. Nk’ibihumbi 150 ntabwo byabura. Umunsi wo kwita izina udufitiye akamaro kenshi kubera ko ibingibi bigurwa cyane iyo abazungu bari ino.”

Mugenzi we witwa Hakizimana Emmanuel nawe wambaye imyenda y’akazi byagaragaraga ko ahugiye ku ishusho y’ingagi ibaje mu biti yabazaga, avuga ko mu gihe bitegura kwita izina babona abakiriya benshi batandukanye akaba ateganya gucuruza agera mu ibihumbi 200 birenga.

Abanyamahoteli n’abandi amafaranga abageraho

Mu Mujyi wa Musanze ndetse no mu Murenge wa Kinigi ufatwa nk’igicumbi cy’ubukerarugendo habarurwa amahoteli agera kuri 20 acumbikira cyane cyane bamukerarugendo.

Pariki y'Ibirunga isurwa na bamukerarugendo benshi ugereranyije n'ahandi.
Pariki y’Ibirunga isurwa na bamukerarugendo benshi ugereranyije n’ahandi.

Umunsi wo kwita izina abana b’ingagi 24 uzaba tariki 05 Nzeri 2015, biteganyijwe ko uzitabirwa na bamukerarugendo b’abanyamahanga bava hirya no hino ku isi barenga 400; nk’uko Karasira Faustin ukuriye Ishami ry’Ubukerarugendo muri RDB yabitangaje.

Akomeza avuga ko abo bamukerarugendo bacumbika mu mahoteri yo mu Karere ka Musanze, ubu amahoteri yose yarangije gufatwa, ni na ko amafaranga agera kuri ba nyir’amahoteri.

Muteteri Chantal uyobora Hoteli Gorilla Volcanoes Group, ishami rya Musanze atangaza ko umunsi wo kwita izina uteza imbere cyane abikorera by’umwihariko abafite amahoteli kuko binjiza amafaranga menshi.

Ba mukerarugendo bashima umunsi wo kwita izina kuko ukangurira abanyamahanga gusura ibyiza by'u Rwanda.
Ba mukerarugendo bashima umunsi wo kwita izina kuko ukangurira abanyamahanga gusura ibyiza by’u Rwanda.

Ati “Twe tubona akazi kenshi, nko muri Gorilla dufite full house (ibyumba byose byarafashwe) bivuga ko n’andi mahoteri abona nibura nka 80% cyangwa 90% by’ibyumba biba bifite abakiriya biradufasha twese n’abacuruzi…ni ikintu (kwita izina) kiduteza imbere cyane.”

Iyi hoteli kandi ni yo yatsindiye isoko ryo kugaburira abantu ibihumbi 30 biteganyijwe ko bazitabira uyu munsi wo kwita izina, bivuze ko izinjiza amafaranga menshi bitandukanye n’ibindi bihe, amahirwe itabona uyu munsi wo kwita izina udakorwa.

Abahinzi nabo babona isoko ry’umusaruro wabo kuko amahoteri aba akeneye ibyo kugaburira abo bashyitsi. Ikindi, amasosiyete atwara ba mukerarugendo na yo abona akazi kenshi bitandukanye n’indi minsi.

Umuyobozi ukuriye Ishami ry’Ubukerarugendo muri RDB Karasira Faustin, ahamya ko umunsi wo kwita izina wongereye umubare wa bamukerarugendo.

Atanga urugero ko mu mwaka ushize bageze kuri miliyoni 1 n’ibihumbi hafi 300 binjiza miliyoni 304 z’amadolari, 70% byayo, ava mu gusura ingagi zo mu birunga.

Mukerarugendo ukomoka muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika yitegura gusura ibirunga, ingagi n’ibindi byiza biri mu Pariki y’Ibirunga, avuga ko nubwo ngo adafite umwanya uhagije ariko yanze kuva mu Rwanda adasuye ibirunga.

Avuga ko u Rwanda rufite ibyiza nyaburanga byakurura ba mukerarugendo. Nubwo atazitabira umunsi wo kwita izina avuga ko uwo munsi ari uburyo bwiza bwo gukangurira abanyamahanga gusura ibyiza bitatse u Rwanda.

Ibyiza by’ubukerarugendo byagezeho ku baturage

Ubukerarugendo bukorerwa muri Pariki y’Ibirunga byahinduye ubuzima bw’abantu benshi bubaha akazi uyu munsi hafi ya bose bakesha amaramuko yabo ya buri munsi.

Umuyobozi wa Pariki y’Ibirunga Uwingeri Prosper, avuga ko ubukerarugendo bwa pariki ayobora, bwahaye akazi abantu bagera 1500 harimo abakozi ba RDB.

Muri bo atanga urugero abatwaza ibikapu ba mukerarugendo n’abahoze ari barushimusi babumbiwe mu makoperative basigaye ubukorikori n’ubugeni aho kwangiza pariki.

Bamwe mu banyabukorikori n’abanyabugeni baganiriye na Kigali Today ko bahamya ko ubuzima bwabo bwahindutse batera imbere nyuma yo kuva mu bushimusi bakayoboka inzira y’ ubugeni.

Hakizimana Emmanuel amaze imyaka 12 ari umunyabugeni, asobanura ko hari byinshi yigejejeho bibarirwa mu gaciro ka miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda muri icyo gihe cyose.

Ati “Nabiguzemo ikibanza nubakamo inzu ntabwo nari mfite aho ntura… ubu mfite n’ahantu ho guhinga nk’uko abandi bahinga.”

Umuryango wa Munyazikwiye naweo uri mu bemeza ko wari utunzwe no guhingira abandi bantu kugira ngo babashe kubaho ari uko ubu si ko bimeze babayeho neza. Akabihuriraho n’umugore we witwa Mukamanzi Vestine w’imyaka 29.

Ati “Naryaga ari uko mpingiye umuturanyi nakoreraga 700 nkataha navutse ariko ubungubu nakoresha umukozi nkayamuha ari ibingibi niriwe ndikumufasha. Abana bajyaga kwiga nkabura uniforme yabo ariko igihe cyo gutangira ni ukugera umwenda wabonetse nta kibazo.”

Umuyobozi w’umurenge wa Kinigi Nsengimana Aimable, atangaza ko ubukerarugendo ari inkingi y’iterambere ry’umurenge wabo kuko bwatanze akazi ku baturage.

Avuga ko imirimo yose ijyanye n’ubukerarugendo nko mu mahoteri no kubaka urukuta byose bikorwa n’abaturage bo mu murenge ayobora.

Gusaranganya inyungu zibiva muri pariki byatangiye muri 2005, iyi politiki yatumye abaturiye Pariki bayibona ko ari iyabo bakagira uruhare mu kuyibungabunga, kugeza ubu irashimwa icyo yabagejejeho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi, yemeza ko umurenge ayobora wahawe imiyoboro y’amazi ndetse ukaba ari wo murenge ufite amashuri meza kubera iryo saranganya ry’inyungu zibiva muri pariki.

Pariki y’Ibirunga ifite ubuso bwa Kilometerokare 350 iri hagati y’ibihugu bitatu, uretse u Rwanda ibindi bihugu ni Uganda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

  • Igice cy’u Rwanda gifite ubuso bungana na Kilometerokare 160 gikora ku Turere twa Burera, Musanze, Nyabihu na Rubavu.

Inyungu zikomoka kuri pariki zigera ku baturage baturiye iyi pariki bose. Urugero mu mwaka ushize, miliyoni zisaga 110 zashowe mu bikorwa-remezo nk’amashuri, imiyoboro y’amazi ndetse n’amakoperative y’abaturage baturiye pariki yongererwa ubushobozi.

Umunsi nyirizina uzabanzirizwa no gutaha isomero mu Murenge wa Kinigi nk’igikorwa cyegerejwe abaturage kivuye mu gusaranganya inyungu z’ibiva muri pariki ndetse n’ibikorwa bitandukanye bizamara icyumweru.

Muri byo harimo ibiganiro ku kurinda urusobe rw’ibinyabuzima, gutaha ibikorwaremezo byubatswe na RDB ku mafaranga igenera abaturage baturiye pariki amasosiyete y’abikorera 60 akorana na ba mukerarugendo akazasura mu Rukari, Kibeho, Nyungwe, na Pariki y’Akagera.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ubundi izo nyamanswa ko zitwa ingagi andi mazina ni ay’iki? kuzita izina bifite kamaro ki? twasobanuzaga tubibona nkibintu byiza kuko abantubarahura bagasabana ariko se hirya y’ibyo hari iki kindi? turavuga kuziha amazina bizimarira iki? bimarira iki abazisura?

Kigoma yanditse ku itariki ya: 1-09-2015  →  Musubize

urwanda gihungu kiza nange fite amastiko yokureba ubyiza nyaburanga ese kubanya rwanda basura ibyizanya buranga ntago bihenda mwasubiza murakoze nkunda igihungu cyage nabanyarwanda bose imana ibarinde

simbizi yanditse ku itariki ya: 31-08-2015  →  Musubize

umuhango wo Kwita izina umaze kuba igikorwa gikomeye mu bukerarugendo mu Rwanda

gasengayire yanditse ku itariki ya: 31-08-2015  →  Musubize

ingagi z,u Rwanda nibyiza ko zinjiriza igihugu amafranga, bityo zigatanga umusanzu muterambere ry,igihugu cyacu

sharon mutesi yanditse ku itariki ya: 31-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka