Iburasirazuba: Abayobozi muri FPR basabwe kongera imbaraga z’abanyamuryango
Abayobozi bashya b’Umuryango FPR Inkotanyi mu Ntara y’Iburasirazuba, basabwe gukorana ubwitange begera abanyamuryango kugira ngo barusheho gutera imbere.
Aba bayobozi bari mu gikorwa cy’ihererekanyabubasha hagati y’ubuyobozi bucyuye igihe n’ubuyobozi bushya bw’abagize inzego z’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu ntara y’Iburasirazuba, kuri iki cyumweru tariki 30 Kanama 2015.
Uyu muhango wabanjirijwe no kugeza ku banyamuryango ba FPR Inkotanyi raporo y’ibikorwa bya komite icyuye igihe na gahunda y’ibikorwa bya 2015/2016 abatowe bagomba kwihutira gushyira mu ngiro.
Mu bizibandwaho harimo kongera imbaraga z’abanyamuryango kugeza ku rwego rw’umudugudu, ubukangurambaga bugamije kurwanya ubushomeri ndetse no gutegura icyumweru kizitirirwa FPR Inkotanyi hagamijwe kugaragaza ibikorwa byiza abanyamuryango b’iri shyaka bakora.
By’umwihariko, abanyamuryango b’iri shyaka barasabwa gukora ibishoboka, kugira ngo umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi muri iyi ntara ifatwa nk’ikigega cy’igihugu wiyongere.
Umukuru wa FPR Inkotanyi mu Ntara y’Iburasirazuba akaba na Guverineri wayo, Odette Uwamariya, watorewe uyu mwanya ku nshuro ya kabiri, yasabye abatowe guha agaciro icyizere bagiriwe, bakagikoresha begera abaturage mu iterambere ryabo.
Yasabye bagenzi be batowe kwirinda kumenya inshingano bafite kandi bakumva ko bagomba kwitanga mu mikorere yabo kugira ngo bashyigikire icyerekezo cy’ishyaka ryabo cyo kuba umusemburo w’iterambere mu ntara barimo.
Mukashema Catherine watowe mu nzego z’urubyiruko, avuga ko biyemeje guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri cyugarije urubyiruko mu buryo bw’umwihariko kandi ngo mu gihe hakozwe ubukangurambaga bufite imbaraga, byashoboka.
Abagize inzego z’ubuyobozi bw’iri shyaka bahawe ububasha ni abatowe tariki 28 Kanma 2015, basimbuye abacyuye igihe cya manda y’imyaka 5 batorewe mu mwaka wa 2010.
Aba bayobozi barimo komite nyobozi n’abahagarariye urugaga rw’urubyiruko n’urw’abagore zishamikiye kuri FPR Inkotanyi.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibongerere imbaraga abanyamuryango bakore, ubushake burahali.
RPF nk’umuryango w’abanyarwanda ufite amahame meza cyane, ariko abanyamuryango bayo bamwe na bamwe ntibagendera kuri ayo mahame nibisubireho batange urugero rwiza kubandi banyarwanda, abashyizeho aya mahame ntimukajye mwemera ko ababaggana babanduriza izina
abanyamuryango ba RPF bagomba kuba umusemburo w’ iterambere aho batuye mu midugudu yabo
Amazina y’abagize komite nyobozi ya Fpr ku rwego rw’Intara arakenewe!