Nigiye ubunyamwuga kuri Bobby Ngarambe- Dj Pius

Dj Pius ahamya ko mu gihe cy’ibyumweru bibiri yamaze akorana indirimbo na Bobby Ngarambe ubwo yari mu Rwanda yamwigiyeho ubunyamwuga.

Umwe mu bahanzi bagize itsinda rya Two 4Real witwa Dj Pius akaba ari n’nshuti cyane ya Bobby Ngarambe, Umunyamerika uririmba mu Kinyarwanda, atangaza ko yabashije kumwigiraho ubunyamwuga mu gihe cy’ibyumweru bibiri gusa Bobby Ngarambe yamaze mu Rwanda.

DJ Pius na Bobby Ngarambe bafata amashusho y'indirimbo yabo "Ni wowe Nshaka".
DJ Pius na Bobby Ngarambe bafata amashusho y’indirimbo yabo "Ni wowe Nshaka".

Mu kiganiro Showbusiness Time cyo kuri KT Radio cyo ku wa 28 Kanama 2015 Dj Pius yagize ati “Hari ukuntu baba bakora ibintu byabo tu, biri ku murongo. Ubundi iyo ndirimbo twagombaga kuyizana mu cyumweru gishize ariko akajya ambwira ati ‘akangaka, akangaka, inota hano ryavuyemo, nkamubwira nti ‘inota rimwe ariko ntakibazo’ ati ‘hoya dusubireyo turebe’. Byatumye rero dusubirayo nk’inshuro enye.”

Dj Pius yakomeje agira ati: “Kugenda dukosora utuntu, utuntu, narebye ko buri kintu cyose bacyitaho, ntabwo ari nkatwe kuvuga ngo akangaka ntabwo kari mu inota ariko kazaryohera umuturage, reka tukarekeremo, usanga ubuntu bwose babwitaho, so ni akantu ka professionalisme, amasaha bya bindi bya Pastor P ngo saa cyenda ukagerayo saa cyenda ugasanga atarava muri douche, byaramujenaga cyane ukabona nyine ko ari abantu bakorera ku masaha.”

Ni kenshi abahanzi nyarwanda babwirwa gushyira ubunyamwuga mu bihangano byabo, cyane ko bimaze kugaragara harimo abafite impano nyamara ariko ubunyamwuga buke bukabazitira.

Bobby Ngarambe yakoranye na Dj Pius indirimbo bise “Ni wowe nshaka” cyangwa “Sinshaka amafaranga” yanamaze gusohoka ariko amashusho yayo akaba azagera hanze vuba.

Bobby Ngarambe kandi asize akoze indi ndirimbo na yo iri mu Kinyarwanda ikaba na yo izajya hanze vuba. Yasubiye muri Amerika kuri uyu wa 28 Kanama 2015.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyiza ko abahanzi nyarwanda bajya bigira kubandi babigize umwuga gusa nanone bakabigiraho ibintu byiza bishobora nokubaka society nyarwanda
twese dukeneye udushya kndi udushya dushingiye kukwihesha agaciro nkabanyarwanda.

Olivier Wayne yanditse ku itariki ya: 6-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka