Gatsibo: Gukoresha inyongeramusaruro byazamuye ubuhinzi bwabo

Bamwe mu bahinzi bo mu Karere ka Gatsibo barahamya ko iterambere ryabo rigenda ryiyongera babikesha gukoresha inyongeramusaruro mu buhinzi bwabo.

Aba bahinzi bo mu mirenge ya Gitoki na Remera, bavuga ko babikesha ubuyobozi bwiza bwabegereje imishinga ibafasha mu buhinzi bwabo irimo uwitwa Tubura n’iyindi, bikazabafasha kwitegura igihembwe cy’ihinga umwaka wa 2016 A kizatangizwa mu kwezi kwa Cyenda.

Umuhinzi Nteziryayo Anastase asobanura uburyo gukoresha inyongeramusaruro byazamuye ubuhinzi akora.
Umuhinzi Nteziryayo Anastase asobanura uburyo gukoresha inyongeramusaruro byazamuye ubuhinzi akora.

Bavuga ko bamenye ibanga ryo guhingira ku gihe no guhinga imbuto z’indobanure, nk’uko bitangazwa na Nteziryayo Anastase umwe muri aba bahinzi.

Agira ati “Mbere wasangaga duhina uko tubonye mu buryo bwa gakondo tugatera imyaka tuyivangavanze nta fumbire dukoresheje bikadindiza ubuhinzi bwacu, ariko ubu aho dutangiye guhinga mu buryo bwa kijyambere ubuhinzi bwacu buratera imbere tukabona umusaruro twifuza.”

Aba bahinzi bahabwa n’ibindi bikoresho birimo n’imfashanyigisho zibafasha gukurikiza amabwiriza y’ibihingwa baba barahisemo guhinga.

Umushinga witwa Tubura ni umwe mu mishinga ifasha abahinzi bo mu Karere ka Gatsibo kunoza ubuhinzi bwabo, bava mu buryo bwo guhinga gakondo binjira mu buryo bw’ubuhinzi bwa kijyambere.

Niyibizi Jean Marie Vianney umukozi w’uyu mushinga, avuga ko mu myaka ibiri gusa uyu mushinga utangiye gukorera muri aka karere impinduka zatangiye kugaragara.

Avuga kandi ko nubwo bikunze kuvugwa ko hari abahinzi bahabwa imbuto ntimere kandi basabwa kuyishyura ngo izi mbuto Tubura irimo gutanga, ziba zarakoreweho ubushakashatsi buhagije.

Aba bahinzi icyo bahurizaho nuko guhinga kijyambere bakurikiza neza inama bagirwa n’impuguke mu by’ubuhinzi bigenda birushaho kubongerea umusaruro, ariko babikesha ubuyobozi bwiza bushaka icyateza Abanyarwanda imbere.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka