Kayonza: Bahangayikishijwe n’icyatsi cyitwa Kurisuka kitagituma beza neza

Abaturage bo mu karere ka Kayonza bavuga ko bahangayikishijwe bikomeye n’icyatsi cyitwa “Kurisuka” kinyunyuza amasaka n’ibigori bikuma bitarera.

Bavuga ko icyo cyatsi gikunze kumera mu mirima ihinzemo amasaka n’ibigori, uko gikura kinyunyuza ibihingwa bikuma nk’uko abaturage bo mu kagari ka Mukoyoyo mu murenge wa Rwinkwavu babidutangarije.

Bamwe mu bari bahinze ibigori na bo ngo bararumbije kubera icyatsi cya Kurisuka.\
Bamwe mu bari bahinze ibigori na bo ngo bararumbije kubera icyatsi cya Kurisuka.\

Bemeza ko batangiye kukibona mu myaka nk’itandatu ishize, bakavuga ko kibabangamiye cyane kuko batakibona umusaruro ushimishije bitewe n’uko kiba cyanyunyuje ibihingwa bikuma imburagihe.

Amasaka urayahinga akazamuka ameze neza icyo cyatsi cyameramo amasaka yose agahita yuma nk’uko Ntaganira Gervais yabidutangarije.

Avuga ko mu isambu yeyari asanzwe asaruramo imifuka nibura itanu ariko ngo mu gihembwe cy’ihinga cyashize nta mufuka n’umwe yasaruye.

Amasaka ni kimwe mu bihingwa icyatsi cya Kurisuka kitarebera izuba.
Amasaka ni kimwe mu bihingwa icyatsi cya Kurisuka kitarebera izuba.

Uretse amasaka, icyatsi cya Kurisuka ngo iyo cyageze no mu bigori umuhinzi nta musaruro aba agitegereje nk’uko abaturage Nyirahabimana Clotilde abivuga.

Ati “Rwose murumuna wanjye yarabihinze ahantu yasaruraga imifuka 10 nta mufuka n’umwe yahasaruye pe. Iki cyatsi kiratubangamiye cyane.”

Aba baturage bavuga ko inzego zifite ubuhinzi mu nshingano zikwiye kubafasha bakabona umuti w’icyo cyatsi kuko batagihinga ngo beze, kandi mu karere ka Kayonza ari hamwe mu hantu heraga amasaka menshi n’ibigori, nk’uko abo twavuganye babyemeza.

Aba baturage bavuga ko inzego zifite ubuhinzi mu nshingano zikwiye kubavugutira umuti wa Kurisuka.
Aba baturage bavuga ko inzego zifite ubuhinzi mu nshingano zikwiye kubavugutira umuti wa Kurisuka.

Agoronome w’umusigire w’akarere ka Kayonza, Kanuma Aphrodis, yadutangarije ko icyatsi cya Kurisuka kiriho koko. Avuga ko ari icyatsi kibi kuko indabyo za cyo zera utubuto twinshi tunyanyagira mu butaka, tukaba dushobora kumaramo igihe kirekire tutarapfa ku buryo igihe cyose aho utwo tubuto twaguye bahahinze ibinyampeke icyo cyatsi gihita kimera.

Kanuma avuga ko abaturage bakwiye kurandura icyo cyatsi buri igihe uko bakibonye kandi bakakirandura kitararabya, ndetse bagasimburanya ubwoko bw’ibihingwa mu murima [ibinyampeke n’ibinyamisogwe] kugira ngo icyo cyatsi kidakomeza kumera cyane mu murima.

Cyakora ngo hari n’ubundi buryo bwo guhinga ibinyampeke n’ibinyamisogwe bivanze, ariko nanone umuturage akibuka gukoresha amafumbire kuko na byo ngo bica intege icyo cyatsi nk’uko Kanuma akomeza abivuga.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kurwanya icyo cyatsi bisaba gusanza ubutaka, humutse, ugatoragura imizi ya cyo imeze nkudutunguru duto akabipakira kungorofani nyuma bigatwikwa cg se bigatabwa mu mwobo muremure. Muli macye ni ugusukura metero kuli metero kujyeza umulima wose utunganyijwe.

Revy yanditse ku itariki ya: 27-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka