CNLG iramagana icyemezo cy’ubushinjacyaha cyo kudakurikirana Padiri Munyeshyaka

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) iramagana icyemezo cyafashwe n’ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwo kudakurikirana Padiri Wenceslas Munyeshyaka ngo kubera ko nta bimenyetso bifatika.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr. Bizimana Jean Damascene, rivuga ko uwo mwanzuro uhabanye cyane n’amahame remezo agenga amategeko n’ubutabera.

Padiri Wenceslas Munyeshyaka (w'agapira k'umweru na gilet ya gisirikare), Ubushinjacyaha bw'Ubufaransa bwahagaritse ku mukurikiranaho uruhare ashinjwa mmuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Padiri Wenceslas Munyeshyaka (w’agapira k’umweru na gilet ya gisirikare), Ubushinjacyaha bw’Ubufaransa bwahagaritse ku mukurikiranaho uruhare ashinjwa mmuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku wa 19 Kanama 2015, Ubushinjacyaha bw’i Paris buyobowe na Francois Molins bwafashe umwanzuro wo guhagarika gukurikirana Padiri Wenceslas Munyeshyaka ariko igiteye urujijo mu mwanzuro wabwo bwemeje ko uruhare rwe “rwatumye hibazwa byinshi nk’iyo uhereye ku myitwarire n’amagambo ye.”

CNLG ishingiye ku batangabuhamya bari bahungiye kuri Paruwasi Sainte- Famille mu Mujyi wa Kigali aho Munyeshyaka yari padiri mu gihe cya Jenoside n’amaperereza yakozwe n’Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) ndetse n’u Bufaransa bushimangira ko Padiri Wenceslas Munyeshyaka yakoze ibyaha bya Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu nk’ubwicanyi, gufata abagore ku ngufu, gushimuta Abatutsi byakurikiwe no kubica, ikaba yamaganye icyo cyemezo.

Padiri Wenceslas mu mwambaro w'akazi mu Bufaransa atura igitambo cya misa.
Padiri Wenceslas mu mwambaro w’akazi mu Bufaransa atura igitambo cya misa.

Hari amatsinda menshi yaje gukusanya amakuru mu Rwanda, humvwa abatangabuhamya hafi mirongo irindwi hanegeranywa ibimenyetso byerekana ibyo Munyeshyaka aregwa; nk’uko CNLG ibitangaza.

CNLG igira iti “Ntibyumvikana ukuntu ubushinjacyaha bw’i Paris busanga ibyo bimenyetso nta shingiro bifite kandi Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwari rwarasanze ari ibyaha bikomeye byatuma Munyeshyaka ashyikirizwa ubutabera.”

Igihugu cy’u Bufaransa cyakunze gutungwa urutoki kudakurikirana abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’i 1994 bari ku butaka bwacyo. CNLG itangaza ko bishimangira impungenge z’abarokotse Jenoside ko u Bufaransa budashaka guca imanza z’abacuze umugambi wa Jenoside.

Padiri Wenceslas mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Padiri Wenceslas mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iryo tangazo ry’impapuro eshanu risaba ko ubutabera bw’u Bufaransa butaha agaciro icyo cyemezo rigira riti “Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside irasaba abacamanza ko batakurikiza ibyo ubushinjacyaha bw’i Paris buvuga ko Wenceslas Munyeshyaka atakurikiranwa, ahubwo bugasaba ko yaburanishwa, maze ubwo busabe bwo kudakurikiranwa kwe ntibuhabwe agaciro.”

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rweguriye ibyo gukurikira Padiri Munyeshyaka u Bufaransa nyuma yo kubisaba mu Ugushyingo 2007.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

Haaa,aka ni agasuzuguro no guhakana Genocide
uriya mupadiri gito wakoreye ibyo isoni nke abagore none ngo ni Umwere!!Mana ntacyo uhishwa twe turagutegereje kuri wa munsi w’urubanza.ngaho da ngo abafaransa bakwemera uruhare rwabo!murekere abari imfubyi muri orpherinat tuzi ibyabo,aho badushukaga ngo baratanga biscuits bakadushyira urusenda mu maso.izo nkoramaraso se hari icyiza cyabo.Umucamanza ni Umwe turamutegereje kandi "uboshye mi isi no mu ijuru aba aboshye"

Munderere yanditse ku itariki ya: 29-08-2015  →  Musubize

Ngo padri munyeshaka yabaye umwere cg hari ibindi bimenyetso bagitegereje? ibyo bafite wenda bikaba bidahagije, birabe bityo naho ubundi haba harimo n’agasuzuguro.

Kagoyire yanditse ku itariki ya: 27-08-2015  →  Musubize

Ntago bitangaje abafaransa kuki birengangiza ukuri bakubona CNLG courage akazi gasigaye ni akanyu, kandi abanyarwanda twese tuzi uruhare rw’abafaransa muri genoside, akazi gasigaye ni akanyu tuzitaba nimuduhamagara kubafasha.

Emille yanditse ku itariki ya: 27-08-2015  →  Musubize

Ibimenyetso se babiburiye he? mwebwe murumva bahamya munyeshyaka wari umukozi wabo genocide, kuyimuhamya niko kuyihamya ubwabo ushingiye kubimenyetso bigaragara nk’aya mafoto, ibimenyetso bafite birahagije ukuri bakwirengagije bakuzi kandi bakubona.

Rubimbura yanditse ku itariki ya: 27-08-2015  →  Musubize

Niba uyu mugabo yagirwa umwere n’ubufaransa ibi nabyo bibe kimwe mubimenyetso by’uruhare rwabo(abafaransa) muri genocise yakorewe abatutsi.

Rubimbura yanditse ku itariki ya: 27-08-2015  →  Musubize

Padri munyeshaka agizwe umwere koko aho ni mille colline aho yajyanaga abagore n’abakobwa amaze kubahemukira,ubutabera buri he?

Emaus yanditse ku itariki ya: 27-08-2015  →  Musubize

Birababaje kubona umuntu nka munyeshyaka agirwa umwere, birababaje pe ariko se kuba yagirwa umwere na bafaransa hari igitangaje kirimo kandi mureba aribo bamujyiraga inama, aho ahagaze ni hagati ya Kiliziya n’amacumbi hariya kuri ste Famille aho ni mugihe cya genocide, abo bahagararanye ni abafaransa nyine,afite imbunda, yambaye gisilikari, kandi uku yambaye niyo yajyaga gusoma missa ntiyabikuragamo kariya ka Gilet yakarenzaga ku ikanzu na pistolet ye akayambara, none abaye umwere, ndibuka abantu biciwe ste famille imbere y’icumbi rye ubutabera nibusubire bukore akazi kabwo, niyo habaho izindi mbabazi ibyo birasanzwe kandi nibyiza gutanga imbabazi ariko yigirwa umwere pe.

Emaus yanditse ku itariki ya: 27-08-2015  →  Musubize

abafaransa turabamaganye nibamushyikirize ubutabera bw’u rwanda rwo rufite ibimenyetso byuko yakoze jenoside

karinamaryo yanditse ku itariki ya: 27-08-2015  →  Musubize

gyewe nunva ko Abafaransa bakwohereza ikipe yabahange bakaza gufata ibimenyetso

Jean yanditse ku itariki ya: 26-08-2015  →  Musubize

Gyewe nunva ikibazo atari ibimenyetso byabuze ahubwo ari Politiki yubu France ku Rwanda-abahora batubeshya ngo uburenganzira bwa muntu ariko byagera ku Rwanda bagakora ibitandukanye.

Jean yanditse ku itariki ya: 26-08-2015  →  Musubize

Ziriya grenade yambaye se ni bukarisitiya?
iriya gilet tache tache se ni soutane?
Niba abaye umwere na Munyakazi agirwe umwere Kuberako urukiko rwa gisirikare rwabagize abanyacyaha?

teyo yanditse ku itariki ya: 26-08-2015  →  Musubize

twamaganye abafaransa birengagiza ukuri bakuzi, turabamaganye pe

rutikanga yanditse ku itariki ya: 26-08-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka