Huye: Abagize AERG ya Kaminuza y’u Rwanda baremeye incike

Abagize umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 biga muri za Kaminuza, biga mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda rya Huye, baremeye incike za Jenoside ihene.

Igikorwa cyabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 15 Kanama 2015, abagize AERG baremeye imiryango 22 y’incike zo mu umurenge wa Mukura mu karere ka Huye ihene kuri buri muryango.

Iz nizo hene abanyamuryango ba AERG-UR Huye Campus bageneye incike.
Iz nizo hene abanyamuryango ba AERG-UR Huye Campus bageneye incike.

Iki gikorwa ni ngaruka mwaka kuri uyu muryango AERG-UR Huye Campus, usanzwe ukora ibikorwa nk’ibi mu rwego rwo kwereka abo bakecuru ko batari bonyine.

Icyo gikorwa cyari cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye, nabo batanze impanuro kuri abo bakecuru ariko banasabo ko ubwo bufafatanye n’abanyeshuri bwahoraho.

Aba bakecuru bifuje ko batakongera kwitwa incike kuko babonye abana.
Aba bakecuru bifuje ko batakongera kwitwa incike kuko babonye abana.

Mu byishimo byinshi, abo basabyeko batazongera kwitwa incike kuko bafite abo bita abana babo.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

NTIBIZONGERE UKUNDI KWITWA INCHIKE NABANYARWANDA.

NTIIGURIRWA yanditse ku itariki ya: 17-10-2015  →  Musubize

Abaremeye incike Imana yongere aho mukuye ikintu kinezeza kigatanga ’ikizere nuko aba babikora ejo bundi bari impinja biratanga ikizere cy’ejo

kamikazi Edsa yanditse ku itariki ya: 19-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka