Nyamagabe: Ababyeyi barifuza ko mu byaro hakubakwa amashuri y’inshuke

Ababyeyi bo mu murenge wa Nkomane, barifuza ko mu duce tw’ibyaro hakwiye kubakwa amashuri y’inshuke, kuko abana hari igihe habura ababitaho, bityo bakirirwa bazerera aho bashobora guhura n’ababahohotera cyangwa bakabakoresha n’imirimo ivunanye.

Henshi mu byaro abana batagejeje imyaka irindwi ibemerera gutangira amashuri abanza, usanga birirwa baragiye cyangwa bakoreshwa imirimo itandukanye, abandi ugasanga bazerera, akaba ari yo mpamvu abaturage bifuje ko bakubakirwa amashuri y’inshuke.

Ababyeyi bo mu byaro bifuza ko hakubakwa amashuri y'inshuke bityo abanna babo bakajya bahorana isuku bikazatuma bakunda n'ishuri.
Ababyeyi bo mu byaro bifuza ko hakubakwa amashuri y’inshuke bityo abanna babo bakajya bahorana isuku bikazatuma bakunda n’ishuri.

Monica Nerekende, umwe mu babyeyi bo mu murenge wa Nkomane akaba avuga ko, nk’ababyeyi bahangayikishijwe n’abana babo batiga bakirirwa bazererwa nyamara bahawe amashuri y’inshuke babasha kwiga kandi bakiga n’indi mico myiza nko kugira isuku.

Yagiz ati “Ishuri ry’inshuke inahangaha ntaryo tugira, ni ukuzadukorera ubuvugizi bakariduha, abana bacu bakiri bato birirwa bangara bazenguruka, abandi bakabura ababasigarana, noneho natwe imirimo yacu tukayikora dutekanye.”

Eliyezeli Nyandwi, Gitifu w’umurenge wa Nkomane akaba yaratangaje ko, muri gahunda y’ingengo y’imari 2015/2016 hari gahunda yo kubaka amashuri abiri y’inshuke, ibi bikazarinda bamwe mu bana kuzerera kandi bikagabanya n’umubare w’abana bata ishuri.

Yagize ati “Dufite amashuri abiri rimwe rizubakwa I Nyarwungo, indi tuzayubaka mu kagari ka Mutengeri, abana batigaga bazabasha kujya muri ayo mashuri, ikindi ni ibyifuzo by’abaturage, kuko baziga n’ibintu byinshi harimo n’umuco w’isuku, ikindi bizatuma umwana akunda ishuri.”

Kubaka amashuri y’inshuke mu byaro kandi bikaba bizatuma abana bakunda ishuri bakiri bato, kuko iyo bamenyereye kuragira inka cyangwa bagakora imirimo bahemberwa, bituma bata ishuri, bityo bikazafasha akarere muri rusange kugabanya umubare w’abana bata ishuri.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka