Gutandukanya Umuco na Siporo byarushaho kuwuteza imbere- Umuhanzi Daniel Ngarukiye
Umuhanzi Daniel Ngarukiye ababazwa no kuba ngo siporo iryamira umuco akavuga ko biramutse bitandukanyijwe ntibikomeze guhurira muri minisiteri imwe byatuma umuco witabwaho bityo na wo ukagirira akamaro abakora ibihangano by’umuco.
Ibi yabitangaje mu kiganiro na KT Radio ubwo yabazwaga icyo abona cyakorwa ngo abahanzi Nyarwanda bakora ibihangano by’umuco barusheho gutera imbere dore ko usanga abenshi batanamenyekana ntibanatungwe n’ibihangano byabo.
Uyu muhanzi gakondo ndetse uri no mu bagize amahirwe yo gutera imbere, akaba kandi n’umwe mu bamaze guserukira u Rwanda hanze y’igihugu, ahamya ko hanze y’u Rwanda Umuco Nyarwanda ukundwa cyane iyo bagize amahirwe yo kuwerekana.
Yagize ati: “... kuva habaho amarushanwa mpuzamahanga ntabwo u Rwanda rurigera rutsindwa mu marushanwa y’umuco. Bazana n’ibikombe buri gihe ariko ugasanga abantu bakora umuco ni babandi bahora bakennye kuko barabizana igihugu bakagihesha ishema ariko abashinzwe kubateza imbere bikarangira gutyo gusa.”
Yakomeje agira ati “Nk’u Rwanda rumenye ko umuco warwo ari umuco uri wihariye ku isi yose bakawushyiramo imbaraga bakawuha umurongo, waba ureba ukuntu umuco wacu uba igitangaza.”
Avuga ko kugira ngo bishoboke byasaba ko ubuco utandukanywa na siporo ntibihurizwe muri minisiteri imwe.
Agira ati “Usanga igihe cyose bibereye mu mupira, ukumva ngo byagize gutya kandi twanatsinzwe cyane, ariko mu muco kugira ngo bazahibuke bahagane, (arahigima) nyamara bafashe nk’urukerereza bakavuga bati ‘tugiye kugira Tourism y’urukerereza abanyamahanga bajye baza basure,... bakwinjiza amafaranga atabaho’.”
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Umuco wajya hamwe n’Itangazamakuru kuko byombi bifite ukuntu byuzuzanya.
Wowe uravuga bibliothèque...naho se za Archives...wari uzi ko kutita kuri ari Archives ari ukutita ku mateka yawe...?
Mbega umugabo ngo aratuvugira ibintu???Aba bantu bo muri MINISPOC wagira ngo bashinzwe Amavubi gusa!Aba bantu basenye na Bibliotheque Nationale?Ibaze Ariko igihugu nk’u Rwanda Kitagira Bibbliotheque Nationale??!!??Ngo turi guteza imbere ruhago kdi no kuyitegura duhereye muri Inter Scolaires byaratunaniye?!?
SPORTS NITANDUKANE N’UMUCO.
– Ibyo uyu muhanzi avuze ni ukuri kandi nanjye ndabishyigikiye!
Hari hakwiye kujyaho Minisiteri y’UMUCO n’IMIBEREHO MYIZA Y’ABATURAGE.
– Urubyiruko, Siporo n’Ikoranabuhanga byajya hamwe.