Intumwa y’umuryango w’Abibumbye irahamagarira amahanga kwita ku kibazo cy’Uburundi

Intumwa yihariye ya Loni muri Afurika yo Hagati, Abdoulaye Bathily, aratangaza ko ikibazo cy’u Burundi kireba buri wese, akaba ahamagarira amahanga kugira icyo akora ngo gikemuke.

Yabitangaje kuri uyu wa 6 Kanama 2015 ubwo yari amaze kugirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro.

Perezida Kagame na Abdoulaye Bathily, Intumwa yihariye ya Ban-K-Moon muri Afurika yo Hagati, baganira ku kibazo cy'Uburundi.
Perezida Kagame na Abdoulaye Bathily, Intumwa yihariye ya Ban-K-Moon muri Afurika yo Hagati, baganira ku kibazo cy’Uburundi.

Iyi ntumwa ya Ban Ki Moon, yatangarije abanyamakuru ko ibiganiro byayo na Perezida Kagame, byibanze cyane ku kibazo cy’Uburundi, umutekano mu karere muri rurasange, ndetse n’ubuhahirane mu by’ubucuruzi.

Ku bwa Abdoulaye Bathily, ngo kuba abantu bari kwicwa mu Burundi, ni ikibazo gikwiye kuba icya buri wese.

Yagize ati “Ibiri kubera mu Burundi ni ikibazo kiremereye kandi kikaba cyakwiyongera mu gihe nta gikozwe. Ni ngombwa ko twese duhaguruka tugaharanira inyungu rusange z’abaturage b’Uburundi.”

Intumwa yihariye ya Loni muri Afurika yo Hagati, Abdoulaye Bathily, aganira n'abanyamakuru.
Intumwa yihariye ya Loni muri Afurika yo Hagati, Abdoulaye Bathily, aganira n’abanyamakuru.

U Rwanda nk’igihugu gituranye n’Uburundi, gihangayikishijwe cyane n’umutekano muke uharangwa, kuko ubangamira inyungu rusange z’abaturage b’ibihugu byombi.

Kugeza ubu, mu Rwanda harabarirwa impunzi z’abarundi zisaga ibihumbi 70, nyuma y’aho amakimbirane atangiye muri iki gihugu, aho imitwe itavuga rumwe na Leta yateye utwatsi icyemezo cya Perezida Petero Nkurunziza wiyamamarije manda ya gatatu akanatsinda amatora kandi Itegeko Nshinga ry’Uburundi ritegenya manda ebyiri.

Andi mafoto

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

natwe nk’abanyarwanda duhangayikishijwe n’ikibazo cy’uburundi ariko kandi tuzakora ibishoboka kirangire

Vuningoma yanditse ku itariki ya: 7-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka