Ambasaderi w’u Bwongereza asanga ubushakashatsi kuri Jenoside ari wo umuti wo kuyirwanya

Uhagarariye igihugu cy’u Bwongeleza mu Rwanda William Gelling, yatangaje ko gukora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, ari ugushaka umuti urambye wo kuyirwanya uzanafasha urubyiruko rw’ejo hazaza guhindura amateka mabi yaranze igihugu.

Yabitangaje mu muhango wo gusoza amahugurwa ku bushakashatsi kuri Jenoside n’ubwicanyi bukorerwa imbaga, ikibitera, ingaruka zabyo n’uburyo byakwirindwa.

William Gelling uhagarariye igihugu cy'u Bwongeleza mu Rwanda.
William Gelling uhagarariye igihugu cy’u Bwongeleza mu Rwanda.

Aya mahugurwa yasojwe mu mpera z’icyumweru gishize, amahugurwa yateguwe n’umuryango AEGIS-TRUST ushinzwe kubungabunga urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ufatanije na ambasade y’ubwongereza mu Rwanda.

William Gelling yatangaje ko bateye inkunga aya mahugurwa kuko, azafasha igihugu cy’u Rwanda kwigira mu mateka mabi yaranze iki gihugu, bagafatanya kubaka ejo hazaza heza hazira amacakubiri.

Yagize ati “Abana b’u Rwanda bazigira kuri ubu bushakashatsi kuri Jenoside bibafashe gutegura ejo hazaza heza habo n’ah’ igihugu, bagamije impinduka mu muryango nyarwanda.”

Byari ibyishimo nyuma y'aya mahugurwa.
Byari ibyishimo nyuma y’aya mahugurwa.

Yanatangaje kandi ko Miliyari eshatu na Miliyoni Magana atandatu bahaye AEGIS-TRUST zizakomeza gushyigikira amahugurwa nkaya mu kurwanya Jenoside no kuyikumira, no gushyigikira amahugurwa mu kwimakaza umuco w’amahoro mu gihugu ndetse no mu Karere.

Abahuguwe bose uko ari 40 bari biganjemo abashakashatsi kuri Jenoside, abanyamateka, abanditsi ndetse n’abarezi, bishimiye uburyo aya mahugurwa yagenze banishimira ubuhanga mu bushakashatsi bungukiye muri aya mahugurwa, banizeza ko bagiye kubishyira mu bikorwa kugirango ibyare umusaruro mu muryango nyarwanda.

Dr. Rutangarwamaboko Nzayisenga Modeste witabiriye aya mahugurwa yatangaje ko yahungukiye byinshi, bizatuma arushaho kunononsora ubushakashatsi asanzwe akorera mu kigo abereye umuyobo cyitwa Ikigo Nyarwanda cy’ubuzima bushingiye ku muco.

Yagize ati “Twasange kimwe mu bitera imvururu n’umwiryane mu bantu ari uko usanga akenshi abantu ntawe ushaka kumva mugenzi we, buri wese areba inyungu ze bwite gusa, dusanga kandi indi ngorane tugira ari ugufata ibyahandi tukabimira bunguri ntidushingire ku muco wacu.”

Yatangaje ko muri aya mahugurwa basangiyemo byinshi n’abashakashatsi bari baturutse mu bihugu bitandukanye, bijyanye n’inkomoko y’imvururu, uburyo bwo kuzirwanya no kuzikumira twimakaza umuco w’amahoro, ubu buri wese akaba agiye kuba urubuto rwo kwimakaza umuco w’amahoro aho yaturutse.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka