Guhuza inshingano za gisirikare n’ubuzima busanzwe ngo biri mu bituma Sgt Robert atakigaragara cyane mu muziki

Nyuma y’imyaka igera hafi kuri itatu umuhanzi Sgt. Robert atakigaragaraza cyane muri muziki, aho yari ari mu rwuri yororeramo mu Kagari ka Kageyo mu Murenge wa Mwili mu Karere ka Kayonza, yadutangarije ko uretse kuba ari umusirikari, mu bimuhugije harimo ubworozi no kubaka.

Yagize ati “Icya mbere ni uko ndi umusirikari, ariko iriya farm [urwuri] ni iyanjye. Ibintu by’ubworozi ni byo byari biri kuntwara umwanya munini, no kubaka ubu ndi kubaka i Masaka.”

Sgt Robert mu rwuri rwe i Kageyo mu Murenge wa Mwili mu Karere ka Kayonza.
Sgt Robert mu rwuri rwe i Kageyo mu Murenge wa Mwili mu Karere ka Kayonza.

Avuga ko mu myaka nk’itatu ishize yakoraga indirimbo ariko akagira umwete muke wo kuzimenyekanisha, ariko ubu ngo yongeye kubihagurukira kuko hari n’indirimbo yitwa Jeshi Bora aherutse gukorana n’itsinda rya Urban Boyz.

Sgt. Robert avuga ko ari guteganya kuyikorera amashusho mu minsi iri imbere, ariko ngo bisaba kubanza kwitegura kuko mu gufata amashusho yayo hazakenerwa ibikoresho bihambaye bya gisirikari bitewe n’uko indirimbo ubwayo, na yo, ari iya gisirikari.

Kutagaragara mu bihembo bya muzika

Nubwo amaze igihe kitari gito muri muzika, Sgt. Robert ni umwe mu bahanzi Nyarwanda batakunze kugaragara mu bahatanira ibihembo binyuranye bihatanirwa n’abahanzi ba muzika bo mu Rwanda.

Ubworozi ngo ni kimwe mu bihugije umuhanzi Sgt Robert utakigaragara cyane mu muziki.
Ubworozi ngo ni kimwe mu bihugije umuhanzi Sgt Robert utakigaragara cyane mu muziki.

Gusa, ngo na we ntazi impamvu adashyirwa mu bahatanira ibyo bihembo. Ati “Ngira ngo wenda abatoranya abahanzi, wa mugani wa Bulldog ngo harimo amakata, izo kata ni zo ntashobora kumenya. Ngira ngo wenda njyewe batinya ko ndi umusirikari ntabasha kuririmba nk’abandi, bitewe n’ibyo baba babakurikiranyeho wenda, wenda navuga ngo ni yo mpamvu.”

Sgt. Robert avuga ko abahanzi Nyarwanda ari abahanga, ariko ngo baracyafite ikibazo cyo kutamenya guteza imbere umuziki wa bo. Agira ati “Umuntu aramenyekana mu Rwanda wajya Uganda ugasanga batamuzi, kandi umuhanzi ukizamuka muri Uganda usanga mu Rwanda, mu Burundi hose bamuzi”.

Yongeraho ko abahanzi b’Abanyarwanda bakwiye gufungura amaso bagakorana n’abantu bamenyekanisha bakanateza imbere ibihangano byabo mu bihugu bitandukanye, kandi bakirinda gukora umuziki batekereza kujya mu irushanwa rya Primus Guma Guma Stuper Star.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muzatubwire amakuru ye numugore
we murakoze

jules yanditse ku itariki ya: 20-08-2015  →  Musubize

ooh, izo nka ni zimubujije kwiririmbira!? Akwiye inka nzima disi!! ese aracyari sgt? Jye ndamwikundira cyane.

Bihibindi yanditse ku itariki ya: 4-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka