Abanyamategeko, abarimu, abashakashatsi n’abashumba b’amatorero basabye ko Itegeko Nshinga rivugururwa

Abahanga mu by’amategeko, abarimu muri kaminuza, abashakashatsi n’abashumba b’amatorero, bunze mu ry’abandi baturage bavuga basaba ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga yahindurwa, aho na bo bifuje ko Perezida Kagame yakomeza kuyobora u Rwanda nyuma ya 2017.

Itsinda ry’abasenateri rigizwe na Tito Rutaremara, Michel Rugema na Perrine Mukankusi, ryumvise ubusabe bw’impuguke zitandukanye ku ihindurwa ry’ingingo y’101, kuri uyu wa 03 Kanama 2015.

Ba Senateri Tito Rutaremara, Michel Rugema, Perrine Mukankusi, hamwe n'abayobozi mu karere ka Gasabo, bumvise ibitekerezo by'impuguke ku ngingo y'101.
Ba Senateri Tito Rutaremara, Michel Rugema, Perrine Mukankusi, hamwe n’abayobozi mu karere ka Gasabo, bumvise ibitekerezo by’impuguke ku ngingo y’101.

Abatanze ibitekerezo bashimira Perezida Kagame kuba yarateje imbere u Rwanda mu buryo bunyuranye, aho ngo kwiga ari ibya buri wese, bagashima gahunda yo kwihangira imirimo ngo ituma hatabaho amakimbirane ashingiye ku kurwanira imyanya mu kazi, iterambere ry’ikoranabuhanga n’itumanaho, gutwara abantu n’ibintu, uburenganzira no gufasha abatishoboye.

Dr Aloys Ruzibiza wigisha muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) yagize ati “Kuba twicaye hano ni disipulini twatojwe na Nyakubahwa Perezida Kagame; niwe utuma abarimu bemera kwitanga mu murimo bakora; mu mwaka w’1994 u Rwanda rwari rwabuze isura, rwabuze umwuka, nyamara nta kolera twarwaye.”

Yvone Mujawabega, umunyamategeko mu Rwego rw’igihugu rw’ubwiteganyirize (RSSB), ashimira Perezida Kagame kuba yaroroheje uburyo bwo kubona pansiyo byihuse, ndetse na gahunda y’ubwishingizi ngo yabaye umwihariko w’u Rwanda. Ati ” Perezida Kagame yarubatse agiye kugera ku gisenge, aramutse ahagaritse imvura yatunyagira; mureke asoze”.

 Impuguke zitandukanye mu biganiro ku ngingo y'101.
Impuguke zitandukanye mu biganiro ku ngingo y’101.

Me Butera Dismas wunganira abantu mu by’amategeko, na we yavuze ko ashimira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuba yarashyizeho gahunda yo kuburanira abatagira amikoro, aho umuntu utishoboye Leta imuhembera umwavoka wo kumwunganira mu rubanza.

Kuba buri Munyarwanda yemererwa kugenda no gutura aho ashatse hose mu gihugu, no kuba abantu bose ngo bashobora kunywa amata kandi ibyo bitarabagaho ku ngoma zabanje; ngo byagombye kuba impamvu yo gusaba gukomeza kuyoborwa na Perezida Kagame, nk’uko byashimangiwe na Rev Pastor Vincent Rwibasira, wo mu Itorero Bethesda.

Abafashe ijambo mu biganiro byahuje abasenateri n’abahesha b’inkiko b’umwuga, abavoka, abarimu, abashakashatsi n’abashumba b’amatorero; bahuriza ku kuvuga ko Itegeko Nshinga ngo ari igikoresho cyangwa umutungo w’abaturage bakoresha icyo bashaka; na bo bakaba bifuje ko Perezida Kagame yakomeza kuyobora kugeza igihe ashakiye.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka