Rubavu: Abadepite basoje ingendo ku ngingo ya 101 babwiwe ko nta wundi utari Kagame wayobora

Ingendo abadepite bari bamazemo iminsi bakora mu karere ka Rubavu mu rwego rwo kumva ku bitekerezo byabo ku ihindurwa ry’ingingo y’i 101, byasojwe abaturage babahamirije ko nta w’undi muyobozi bashaka mu Rwanda nyuma ya 2017 atari perezida Kagame.

Aba badepite bakoze iibganiro bitandukanye n’abaturgae, abafite ubumuga n’abanyamadini kuri iyi ngingo, bababwiye ko nta wundi ukenewe uretse perezida Kagame mu gukomeza kubageza ku byiza yatangiye.

Abafite ubumuga bavuga ko Perezida Kagame yababereye umubyeyi.
Abafite ubumuga bavuga ko Perezida Kagame yababereye umubyeyi.

Abadepite Kayiranga Alfred Rwasa na Hon. Mukabikino Jeanne Henriette, nibo bashoboye gusoza izo ngendo batangiranye na Mukayisenga Franҫoise, waje kurwara akajyanwa mu bitaro ikubagahu tariki 24 Kanama 2015.

Mu biganiro n’abafite ubumuga n’abanyamadini, abadepite babwiwe ko batahatiwe kwandika ahubwo babikoze babisabwe n’umutima nama bashingiye kubyiza Perezida Kagame yabagejejeho.

Uzamukunda Bernadette ni umuturage wavuye mu murenge wa Busasamana, avuga ko uretse kubisaba abadepite ngo abonye na Perezida Kagame yabimwibwirira ndetse n’abahakana ko abaturage batamushaka ngo yabibahamiriza.

Depite Kayiranga Alfred Rwasa hamwe na Dep Mukabikino Jeanne Henriette baganira n'abaturage.
Depite Kayiranga Alfred Rwasa hamwe na Dep Mukabikino Jeanne Henriette baganira n’abaturage.

Yagize ati “Nta wansabye kwandika ntanumpatiriza kuvuga ko nshaka Perezida Kagame ko atuyobora kugeza igihe azananirirwa kuko ibyiza yatugejejeho tugishaka ko abikomeza.”

Sebishyimbo Theodomile mu murenge wa Bugeshi avuga ko ibyiza ashimira Perezida Kagame bituma ntawundi yakwifuza gutora.

Ati “Mfite ubumuga natewe n’ingabo za habyarimana zankubise kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugera saa tatu z’ijoro, ariko kubera ubuyobozi bwiza narabababariye. Ninde wundi twabona utwigisha ubumwe no gukunda igihugu nkuko Kagame abikora.”

Abaturage basaba abadepite ko ntawundi bashaka uretse Perezida Kagame.
Abaturage basaba abadepite ko ntawundi bashaka uretse Perezida Kagame.

Abaturage bo mu karere ka Rubavu nibo banditse mbere y’utundi turere basaba ko ingingo 101 y’itegeko nshinga izitira Perezida Kagame kwiyamamaza yahindurwa.

Kuba hari amakuru yaje gutangazwa avuga ko abaturage babihatiwe, abanyarubavu barabyamagana, bakavuga ko uwabakijije intambara y’abacengezi, agaca nyakazi n’amavunja, agaca bwaci n’ubwigunge bakimushaka.

Nyirabuguzi ufite wavukanye ubumuga agapfukiranwa, avuga ko ubu yahawe inyunganizi kandi ajya aho abandi bajya akavuga ko icyo basaba abadepite ari uguhindura ingingo 101, perezida Kagame agashobora kwiyamamaza kugeza igihe ananiriwe naho ibindi ngo bireba Imana.

Abadepite babajije abazasimbura Kagame uko byagenda, abaturage bavuga ko bahabwa manda ebyiri kugira ngo barebe imikorere.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nyamuneka banyarwanda banyarwandakazi ubu imyunvire yacu izahinduka gute ryari? yego koko ntawahakana ko muzehe atakoze nubwitange bwe bugaragarira buriwe wese akaba arinabyo bitumye akundwa ariko ndangirangobabaze ikibazo kimwe niwe wakunzwe nabaterage be gusa muri africa?

alias yanditse ku itariki ya: 3-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka