Amajyaruguru: Abafite ubwishingizi bwa RAMA barasaba ko boroherezwa kwivuriza mu mavuriro y’abikorera

Nubwo Ibitaro bya Ruhengeri ari Ibitaro by’Akarere ka Musanze ariko uhasanga abarwayi benshi bava mu turere twa Burera, Nyabihu na Musanze baje kwivuza ariko kubera umubare munini wabo urenze ubushobozi bw’ibitaro bigatuma serivisi itangwa usanga itanoze.

Dr. Deogratias Ndekezi, uyobora Ibitaro bya Ruhengeri, avuga ko ibitaro byakira abantu bagera ku bihumbi 400 bava mu Karere ka Musanze ndetse n’abo mu turere bihana imbibi, Nyabihu na Burera.

Abarwayi ku murongo ku Bitaro bya Ruhengeri bategereje kwivuza.
Abarwayi ku murongo ku Bitaro bya Ruhengeri bategereje kwivuza.

Ikibazo cy’umubare munini w’abagana ibitaro bashaka kwivuza usanga basumba ubushobozi bw’ibitaro ngo cyakemuka gusa, nk’uko umuyobozi w’Ibitaro abishimangira, ari uko byongerewe ubushobozi.

Mu rwego rwo gukemura icyo kibazo, hari gahunda Leta ifite yo kongera ubushobozi bw’Ibitaro bya Ruhengeri bigashyirwa ku rwego rw’ibitaro bw’icyitegererezo kugira ngo bibashe gutanga izindi serivisi z’ubuvuzi ku barwayi benshi bashoboka.

Mu ngengo y’imari ya 2015-2016 yatowe n’Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze, hateganyijwe miliyari imwe na miliyoni 100 zizakoreshwa mu kwagura Ibitaro bya Ruhengeri ariko bizakorwa mu byiciro bitatu.

Hagati aho, amavuriro n’ibitaro byigenga bikunda kuganwa n’abarwayi bafite ubwishingizi bwo kwivuza by’umwihariko ubw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwishingizi, RSSB Ishami rya RAMA kubera ko ibiciro bya serivisi z’ubuvuzi zabwo ziba ziri hejuru ugereranyije n’iby’Ibitaro bya Leta kandi ngo bishobora kunganira Ibitaro bya Ruhengeri, umubare w’ababigana ukagabanuka.

Gusa, mu Mujyi wa Musanze hari amavuriro abiri yigenga (Impore-Liberte na Proombus Clinic) akorana na RAMA na yo akiyubaka kuko ubushobozi bwayo bwo gutanga serivisi zitandukanye ku bantu bayagana buracyari hasi, ikaba impamvu ituma abenshi bafata inzira bakajya i Kigali nk’abagiye kubyara no kuvuza abana.

Bifuza ko RAMA ikorana n’ andi mavuriro yigenga

Bamwe mu barwayi twasanze ku Bitaro bya Ruhengeri mu masaha y’agasusuruko batonze umurongo bategereje ko bagerwaho, bavuga ko habonetse ibitaro by’abikorera mu Mujyi wa Musanze bikorana n’ubwishingizi bwa RAMA byabafasha kwivuza hafi kandi bikabarinda gutera umurongo ku Bitaro bya Ruhengeri.

Amwe mu mavuriro akorana na RAMA ariko bifuza kubona n'andi akomeye akorana na yo kugira ngo biborohereze kubona serivisi zibanogeye.
Amwe mu mavuriro akorana na RAMA ariko bifuza kubona n’andi akomeye akorana na yo kugira ngo biborohereze kubona serivisi zibanogeye.

Ndikubwimana Emmanuel wababutse iminwa, avuga mu ijwi ridasohoka neza bigaragara ko arembye, akomoza ku mavuriro yakorana na RAMA yabwiye Kigali Today ko yavuye mu Karere ka Nyabihu, mu Murenge wa Jenda.

Agira ati “Byaba bitworohereje kuko aho gutera umurongo mu bitaro turi benshi hari icyo byatwunganiraho. Icyo tuyisaba (RAMA) ni icyo kuko natwe dukorana na yo twirirwa ducuragira ku bitaro.”

Uwitwa Nyirakamanzi Marie Chantal, umubyeyi wo mu Karere ka Burera mu Murenge wa Rugarama na we ararwaye, ahamya ko hari ababyeyi bajya kubyarira mu bitaro byigenga i Kigali kuko ku Bitaro bya Ruhengeri haba hari ababyeyi benshi.

Uyu mugore akomeza agira ati “Habonetse nk’ibindi byaza byunganira abafite ubwishingizi bwa RAMA buri wese akajya kwivuza aho yumva hamunyuze byaba ari byiza.”

Amavuriro azwiho ubushobozi ntakorana na RAMA

Ubwo komisiyo y’abadepite bashinzwe imibereho myiza bazaga mu Karere ka Musanze bagaragaje umushinga wo kwagura Ibitaro bya Ruhengeri wadindiye mu gihe abibagana ari benshi.

Bavuga ko kwivuriza mu mavuriro yigenga byaba igisubizo ariko bakibaza impamvu RSSB itarakomorera ivuriro “La Medicale” rifite “ubushobozi” ryafungiye imiryango mu Mujyi wa Musanze kugira ngo ryorohereze abaturage kubona serivisi zo kwa muganga.

Ubuyobozi bw’akarere bwavuze ko icyo cyifuzo bwakigejejweho n’abaturage bukora ubuvugizi ndetse bunafasha iryo vuriro kwandikira RSSB inshuro ebyiri ariko na n’ubu iryo vuriro ntiriremerwa gukorana n’ubwishingizi bwa RAMA.

Ivuriro Polyclinique “La Medicale” rikorera mu Mujyi wa Kigali ryafunguye imiryango kuva mu mpera za 2013 mu Mujyi wa Musanze, abafite ubwishingizi bwa RAMA bakifuza ko ryemererwa gukorana na RSSB kuko bariziho ubushobozi.

Dr Kanimba Jean, Umuyobozi wa La Polyclinique ngo afite icyizere cyo kuzemererwa gukorana na RAMA.
Dr Kanimba Jean, Umuyobozi wa La Polyclinique ngo afite icyizere cyo kuzemererwa gukorana na RAMA.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Ndayambaje Vincent, ashimangira ko kuba RAMA idakorana n’amwe mu mavuriro bikiri imbogamizi ku kubona serivisi zo kwa muganga.

Agira ati“Twumvaga hano mu mujyi habaye amavuriro menshi y’abantu bikorera byadufasha kutakira umubare w’abantu benshi ku Bitaro bya Ruhengeri. Umugambi wacu nturagerwaho nubwo atari uriya wenyine n’abandi batangiye kubona ibyangombwa ariko kuba dufite icyo kibazo RAMA itaratangira gukorana n’amavuriro amwe n’amwe biracyari imbogamizi.”

Ngo ibyangombwa byose bisabwa birimo abaforomo n’abafata ibizamini byo kwa muganga bemewe n’Ishyirahamwe ry’Abaforomo bo mu Rwanda ivuriro “La Polyclinique de Musanze” ryamaze kubishyikiriza komisiyo ishinzwe gutanga icyemezo cyo gukorana na RSSB bategereje igisubizo; nk’uko byemezwa na Dr. Kanimba Jean ukuriye Polyclinique “La Medicale.”

Nibaramuka babonye uburenganzira bwo gukorana na RAMA, Dr. Kanimba avuga ko biteguye guha serivisi hafi ya yose abaturage bazajya babagana.

Ibisabwa kugira ivuriro ryemerwe gukorana na RAMA

Nk’uko bigaragara ku rubuga rw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwishingizi (RSSB), ivuriro ritanga serivisi z’ubuvuzi ndetse n’abarwayi bakaba barwariramo rigomba kuba nibura rifite umuganga wabyigiye uzwi nk’umu-generaliste, umuforomo ufite icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1), abaforomo babiri barangije amashuri yisumbuye ndetse n’abakora muri laboratwari babiri babyigiye kandi bagomba kuba bazwi n’amahuriro y’abaganga ndetse n’abaforomo.

Ikindi, iryo vuriro rigomba kuba rifite inyubako ngari, hari isuku ndetse n’ibikoresho by’ibanze bikenerwa kwa muganga.

Umuyobozi wa RSSB, Dr. Ufitikirezi Daniel, asobanura ko ivuriro ryose ryujuje ibisabwa ryemererwa gukorana na RAMA nta mananiza yandi, isuzuma ry’uko ryujuje ibisabwa rikorwa na komisiyo ibishinzwe kandi ngo ikora mu mucyo.

Agira ati “Nta kindi uzabaze hari turi transparent (dukorera mu mucyo), iyo komisiyo igizwe n’abantu bo hanze…bashyizweho n’inama y’abaminisitiri, iyo utujuje ibintu si nko kujya gutera umupira ni ubuzima bw’abantu. Ariko ntuzasanga umuntu atujuje ibintu ngo uvuge ngo uramwemerera.”

Yemeza ko iyo komisiyo yasuye iryo vuriro ariko basanga hari ibyo ritujuje nubwo atahise abidutangariza. Ngo iyo komisiyo yamaze umwaka n’igice itarashyirwaho ikaba ari yo mpamvu iryo vuriro rimaze imyaka ibiri ritaremererwa gukorana na bo.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

NIGUTE IVURIRO RYASURWA BANYIRIVURIRO BATABIZI ABASHINZWE UBUZIMA MUKARERE BATABIZI,TURABONA ICYO ARI IKINYOMA CYAMBAYE UBUSA.NGO BARARISUYE BASANGA HARI IBYO RITUJUJE NONESE KO BABIGIZE UBWIRU BYAKOSORWA BITE?ahaaaaaa ndumva harimo.......

marie yanditse ku itariki ya: 4-08-2015  →  Musubize

nanjye nemeza ko iryo vuriro polyclinique la medicale ryujuje ibya ngombwa byose,mu ma service yose menshi ahari:labolatoire ipima examens zose zibaho naba lab tech bose b,inzobere,dentisterie itanga services hafi ya zose ziboneka ikigali harimo n,icyuma gifotora amenyo;infirmerie nibikoresho bigezweho ;ubuvuzi bw,amaso;echographie endoscopie;abaganga b,inzobere muri demaine zose ibitaro by,abarwayi bifite ibyumba bijyanye na vision n,ibindi byinshi ntarondora.akarusho rero iryo vuriro rya dr kanimba rya musanze rifite ingobyi y,abarwayi(ambulance),kuburyo n,iyo umurwayi ahamagaye bajya kumutora iwe mu rugo.icyo nzi gusa ni uko RSSB ITARARISURA NA RIMWE ariko igihe cyose bazaramuka babemereye gukorana na rama ,abanyamuryango bayo bazaba babonye igisubizo cy,ubuzima kirambye aho guhora basiragira iKIGALI gushaka yo service nubundi basize iwabo iMusanze

FABIEN yanditse ku itariki ya: 4-08-2015  →  Musubize

Buriya se gukorera publicity La Medicale ugasesereza andi ma clinic ngo service zayo ziiri hasi nibyo bizatuma Rama yemera gukorana na La Medicale? ProOmnibus ndayizi abantu benshi nzi bahivurije bavuga ko sevises zayo ari indashyikirwa! Naho ubundi Rama ntiyemera gukorana n’ivuriro ibisabwa byose bituzuye!

Muhamudu yanditse ku itariki ya: 4-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka