Urugendo rw’Amavubi muri Ecosse rwajemo kidobya

Nyuma y’igihe ikipe y’igihugu amavubi itegura umwiherero ugomba kuzabera mu gihugu cya Ecosse,urugendo rukomeje guhura n’inzitizi zirimo ibyangombwa by’inzira (Visas) aho kugeza kuri uyu munsi icyo kibazo kitarakemuka

Mu rwego rwo gukomeza kwitegura igikombe cy’Afrika gihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN),ikipe y’igihugu "Amavubi" akomeje imikino ya gicuti,aho ku wa kabiri taliki ya 28/07/2015,iyi kipe yatsinzwe n’abatarengeje imyaka 23 y’Afrika y’epfo.

Ikipe y'Amavubi iheruka gutsindwa n'Amagluglug y'Afrika y'epfo
Ikipe y’Amavubi iheruka gutsindwa n’Amagluglug y’Afrika y’epfo

Nyuma y’uyu mukino,iyi kipe yagombaga kwerekeza mu gihugu cya Ecosse,aho yagombaga kumara ibyumweru bibir mu myitozo ndetse banakina imikino ya gicuti n’amakipe yo mu cyiciro cya mbere muri Ecosse.

Ibyangombwa by'inzira bikomeje kubabera imbogamizi
Ibyangombwa by’inzira bikomeje kubabera imbogamizi
Ikipe y'Amavubi ubwo yari mu myitozo mbere yo kujya muri Afrika y'epfo
Ikipe y’Amavubi ubwo yari mu myitozo mbere yo kujya muri Afrika y’epfo

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’Umunyabanga mukuru wa Ferwafa,Me Mulindahabi Olivier,yadutangarije ko bakomeje kugira ikibazo cy’ibyangombwa by’inzira (visas) ariko bakomeje kubishakisha

"Amataliki twagombaga kugendera yarahindutse kubera ibyangombwa by’inzira bitari kubonekera igihe,gusa ariko n’ubundi twari twahinduye amataliki tukazagenda taliki ya 04/08,kuko ari bwo abakinnyi bakinnye CECAFA bagombaga kuba bahageze"

Mu gihe iki kibazo cya Visas cyarenza iki cyumweru kitarakemuka,hari amakuru avuga ko uwo mwiherero wahita usubikwa,bikba byaba bibaye nyuma y’umukino wagombaga guhuza u Rwanda na Nigeria y’abatarengekje imyaka 23 nawo wasubiswe.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka