Kamonyi: Abikorera bashyigikiye ko Perezida Kagame akomeza kuyobora u Rwanda kuko ngo yabahaye agaciro

Kuri uyu wa 1 Kanama 2015, mu biganiro intumwa za rubanda zigizwe na Depite Mukarugema Alphonsine na Depite Mukakarangwa Clotilde zagiranye n’abikorera bo mu Karere ka Kamonyi ku bijyanye n’ivugururwa ry’ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga; abikorera batangaje ko bashyigikiye ko ivugururwa.

Mu gihe ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga igenera umukuru w’igihugu kwiyamamaza kuri manda ebyiri gusa; abikorera bakaba basanga muri manda ebyiri u Rwanda rumaze ruyobowe na Perezida Kagame yarateje urwego rwabo imbere abatoza kwigira no kwihesha agaciro, ndetse bakaba baratinyutse no gukorera hanze y’igihugu.

Abikorera mu Karere ka Kamonyi bavuga ko Kagame yabaye agaciro kandi agatuma n'ubucuruzi bwabo bwaguka.
Abikorera mu Karere ka Kamonyi bavuga ko Kagame yabaye agaciro kandi agatuma n’ubucuruzi bwabo bwaguka.

Nyiraminani Yohanita, ucururiza mu Murenge wa Nyarubaka, ashima umutekano abikorera bafite muri iki gihe cy’ubuyobozi burangajw’imbere na Kagame.

Avuga ko nta kibazo cy’abajura bahungabanya imigendekere myiza y’akazi cyangwa se abatangirira abacuruzi mu nzira bashaka kubambura cyangwa kubagirira nabi.

Urwego rw’abikorera kandi ngo rwatejwe imbere kuko hari Abanyarwanda batinyutse bakajya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuri ubu na yo akaba afite umwanya mu byinjiza amadovize mu gihugu.

Ibiganiro byari byitabiriwe n'ababarirwa muri 200.
Ibiganiro byari byitabiriwe n’ababarirwa muri 200.

Ntivuguruzwa Jean Damascene, Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Kamonyi, ashima ko mu gihe u Rwanda ruyobowe na Kagame hari amahirwe menshi abikorera bafite harimo ibikorwa remezo nk’imihanda n’amashanyarazi; ibigo by’imari ndetse no gufungurirwa imipaka bakajya gukorera no hanze y’igihugu.

Ikindi ashima n’amapiganwa atangwa ku masoko ya Leta abikorera bagiramo amahirwe angana.

Ku bw’izo mpamvu, abitabiriye ibiganiro babarirwa muri 200 mu bikorera mu Karere ka Kamonyi bavuga ku mubare wa manda, bose bagaragaje ko bashyigikiye ko ingingo y’101 Itegeko Nshinga ihinduka Perezida Kagame akazakomeza kuyobora kugeza ashaje.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ni ukuri twifuzako umubyeyi Wacu yakomeza kutuyobora

Bishanga yanditse ku itariki ya: 3-08-2015  →  Musubize

uru rubuga rwahawe abanyarwanda ngo bagaragaze ikibari ku mutima kandi baracyerakanye ko bashaka Paul Kagame agakomeza kutuyobora

mugabe yanditse ku itariki ya: 3-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka