Perezida Kagame yahaye urubyiruko rwiga mu mahanga umukoro wo guhaha ubwenge buzamura igihugu

Perezida wa Repubulika Paul Kagame arasaba urubyiruko rwiga mu mahanga kujya rushungura rugahitamo ibirufiye akamaro ubwabo n’Igihugu muri rusange, kuko asanga nta mpamvu yo kuruhira ibitazarugirira umumaro.

Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa gatandatu tariki 1 Kanama 2015, ubwo yasozaga iteorero ry’urubyiruko rwiga hanze y’igihugu, ryari rimaze igihe ribera mu kigo cya gisirikare cya Gabiro giherereye mu karere ka Gatsibo.

Uru rubyiruko nirwo rwitabiriye iri torero ribaye ku nshuro ya munani.
Uru rubyiruko nirwo rwitabiriye iri torero ribaye ku nshuro ya munani.

Yagize ati:” Icyo iri torero rigambiriye ni ukugira ngo mubashe guhaha ubumenyi, gukorera hamwe mugatahiriza umugozi umwe, ni kimwe mu bizabafasha gutsinda aho mushobora kugira intege nkeya mukabasha kubaka ubushobozi buhamye, iyo ufitiye Igihugu cyawe intego ni wowe biheraho ubanza kwiyubaka.”

Perezida Kagame yashimiye urubyiruko rwiga mu mahanga kubwo umwanya wabo bafashe bakaza gukurikira amasomo azabafasha kubaka u Rwanda rwiza rw’ejo hazaza, muri iri torero ryiswe “Indangamirwa” ryari ribaye ku nshuro ya munani.

Yanasabye inzego zishinzwe gutegura iki gikorwa, ko ubutaha iki gikorwa cyazajya gihuza urubyiruko rwiga mu mahanga ruvanze n’abasanzwe biga mu Rwanda, kuko ngo aribyo byarushaho gutanga umusaruro.

Umuyobozi mukuru w’Itorero ry’Igihugu Rucagu Boniface, avuga ko uru rubyiruko igihugu kirutegerejeho umusanzu ukomeye wo kubaka Umuryango Nyarwanda uhamye kandi ugendera ku ndangagaciro na kirazira biranga umuco Nyarwanda.

Yavuze ko uru rubyiruko ngo rwizewe 100% ko ruzashyira mu bikorwa amasomo rukura muri iri torero.

Twabibutsa ko uru rubyiruko rutozwa amasomo arebana no gukunda Igihugu, gukunda umurimo, kurangwa n’indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda ndetse no kugira umuco w’ubutore, bakanahabwa ibiganiro binyuranye bivuga ku mateka y’u Rwanda.

Itorero INDANGAMIRWA VIII ryateguwe na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu y’Itorero (NIC) n’izindi nzego za Leta.

Iri torero ryari rigizwe n’urubyiruko rw’Abanyarwanda biga mu mahanga bagera ku 183 harimo abahungu 109 n’abakobwa 74. Ryatangiye tariki 12 Nyakanga 2015 rikaba ryari rifite insanganyamatsiko igira iti:” Dushakire u Rwanda Imbuto n’Amaboko.”

Benjamin nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka