Kayonza: Abaturage baravuga ko ingingo y’i 101 atari inkunga amahanga ategekesha u Rwanda

Bamwe mu baturage bo mu kagali ka Musumba mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza, bavuga ko nta shyanga na rimwe rikwiye kugira ijambo ku ngingo ya 101 y’itegeko nshinga ry’u Rwanda, kuko “ari imigambi y’Abanyarwanda ari na bo bagomba kumenya uko bayigenza.”

Byavuzwe n’uwitwa Murangira Abdalaziz mu muvugo urata ibigwi bya Perezida Kagame kuri uyu wa gatanu tariki 31 Nyakanga 2015, ubwo intumwa za rubanda zumvaga ibitekerezo by’abaturage b’uwo murenge ku bijyanye no kuvugurura itegeko nshinga.

Abaturage b'i Musumba muri Nyamirama na bo ngo baracyashaka Paul Kagame.
Abaturage b’i Musumba muri Nyamirama na bo ngo baracyashaka Paul Kagame.

Yavuze ko Abanyarwanda ari bo bashyizeho itegeko nshinga kandi ari na bo bashobora kurivugurura cyangwa bakarihindura burundu igihe babonye ko ari ngombwa, nta wundi muntu n’umwe ubyivanzemo.

Murangira kimwe n’ibihumbi by’abaturage bo mu murenge wa Nyamirama bitabiriye gahunda yo gutanga ibitekerezo ku ngingo ya 101 y’itegeko nshinga bagaragaje iterambere bagezeho kuva Perezida Kagame atangiye kuyobora u Rwanda, ariko by’umwihariko ngo bakamushimira ko yita ku nyungu z’Abanyarwanda bose atarobanuye nk’uko abamubanjirije babikoraga.

Abdalaziz wambaye ingofero y'Aba-Islam avuga ko ingingo ya 101 atari inkunga amahanga yateye u Rwanda ngo arutegeke uko ruyigenza.
Abdalaziz wambaye ingofero y’Aba-Islam avuga ko ingingo ya 101 atari inkunga amahanga yateye u Rwanda ngo arutegeke uko ruyigenza.

Bose basabye ko iyo ngingo y’itegeko nshinga ivugururwa, Perezida Kagame agakomeza kuyobora u Rwanda kugeza igihe azumva atagifite imbaraga nk’uko bamwe babitanzemo ibitekerezo.

Mukamboneko Donata ati “Rwose uwo musaza wacu agomba kutuyobora kugeza ashaje, nagera kuri iyo myaka yo gusaza azaduhamagara atubwire ati Banyarwanda mbashimiye icyizere mwangiriye ndabona hageze ko abandi bansimbura.”

Ku bijyanye n’abazasimbura Perezida Kagame mu gihe azaba agaragaje ko atagishoboya kuyobora, benshi mu batanze ibitekerezo basabye ko hazakurikizwa manda z’ubuyobozi kugira ngo babanze bareme icyizere mu Banyarwanda nk’uko Perezida Kagame na we yabikoze.

Ibihumbi by'abaturage b'umurenge wa Nyamirama basabye ko ingingo ya 101 ivaho Perezida Kagame agakomeza kuyobora.
Ibihumbi by’abaturage b’umurenge wa Nyamirama basabye ko ingingo ya 101 ivaho Perezida Kagame agakomeza kuyobora.

Bamwe bavuze ko uwazamusimbura yazahabwa manda y’ubuyobozi y’imyaka itanu yakora neza bakabona kumwongeza izindi manda, nanone atakora neza agasimbuzwa abandi.

Cyakora abo baturage bavuze ko bizeye ko mu gihe Perezida Kagame azaba yumva atagifite imbaraga zo kuyobora azaba yarateguye undi muntu ushoboye wo kumusimbura, ku buryo iterambere ry’u Rwanda ritazahungabana.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

amahanga ntabwo ashobora kudutegeka kubyo dukora bityo iyi ngingo izahindura ku neza yacu nk’abanyarwanda

Kazungu yanditse ku itariki ya: 1-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka