Bugesera: Hari ishuri rimwe none buri murenge ufite ishuri ryisumbuye kubera Perezida Kagame

Abarimu bo mu karere ka Bugesera bashyigikiye ivugururwa ry’itegeko nshinga, kubera imiyoborere ya pPerezida Kagame yatumye bava ku ishuri rimwe ryari muri ako karere naryo ryari ryubakiwe impunzi z’Abarundi, ubu muri buri murenge hakaba hari ishuri ryisumbuye.

Ibi aba barimu babitangaje ubwo bari bamaze guhura n’itsinda ry’abasenateri bari baje kumva ibitekerezo byabo ku ivugururwa ry’itegeko nshinga.

Senateri Muhongayire abwira abarimu gutanga ibitekerezo byabo nta mususu.
Senateri Muhongayire abwira abarimu gutanga ibitekerezo byabo nta mususu.

Ndayisenga Epimaque ni umwarimu mu kigo cy’amashuri cya Kagasa mu murenge wa Gashora aravuga ko akurikiye ukuntu Bugesera yari yarakandamijwe mu burezi none ubu ikaba iri mu iterambere nta kuntu itegeko nshinga ritahinduka.

Yagize ati “Mbere y’umwaka wa 1994 muri aka karere hari ishuri rimwe ryisumbuye naryo ryubakiwe impunzi z’abarundi, murumva ko nta munyarwanda waha abashakaga ko yiga. Ariko nyuma y’imyaka 21 ubu hari amashuri yisumbuye atabarika ndetse muri buri murenge iryo shuri rirahari.”

Si uyu muturage gusa kuko uwitwa Mukarutabana Jeanne avuga ko yabaye impunzi maze abona akazi ko kwigisha ariko ntibashimaga ibyo akora.

Abarimu batanze ibitekerezo byabo batishisha.
Abarimu batanze ibitekerezo byabo batishisha.

Ati “Ndashimira Perezida Kagame wankuye mu buhunzi akaba ntawundi wari warabitekereje akaba ariyo mpamvu nsanga ingingo y’i 101 igomba guhinduka.”

Ba senateri Laurent Nkusi na senateri Jacqueline Muhongayire nibo basenateri bari mu Bugesera. Ibitekerezo bakiriye by’abarezi kimwe nk’iby’abandi Banyarwanda bavuze ko ari ingenzi mu ivugururwa ry’itegeko nshinga.

Muri rusange izo ntumwa za rubanda zikaba zishimiye uburyo abarezi bitabiriye ibiganiro ku ivugururwa ry’itegeko nshinga cyane ko abarezi bafite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Umubyeyi wacu ntacyo twamushinja haba muburezi no mu miyoborere, ikindi kandi twizeye neza tudashidikanya ko namafranga afasha abanyeshuri bakaminuza mumibereho yabo kuko ma 25000F ari make cyane ugeranyije no mubihe byashize.

samuel yanditse ku itariki ya: 19-03-2016  →  Musubize

Kudatora umubyeyi nugusubira mu mwijma twavuyemo nimureke atuyobore agishoboye

dura yanditse ku itariki ya: 1-08-2015  →  Musubize

Kudatora umubyeyi nugusubira mu mwijma twavuyemo nimureke atuyobore agishoboye

dura yanditse ku itariki ya: 1-08-2015  →  Musubize

duhuze ibi bitekerezo maze tureke Paul Kagame akomeze atuyobore kuko niwe ushoboye abanyarwanda

Gasana yanditse ku itariki ya: 1-08-2015  →  Musubize

agace k’ubugesera gafite byinshi kungukiye kuri president Kagame

vannessa yanditse ku itariki ya: 1-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka