Imiryango ya Sosiyete Sivile irifuza gukomezanya na Perezida Kagame

Imiryango itandukanye ya Sosiyete Sivile yasabye abasenateri ko ingingo y’101 y’Itegeko nshinga igomba guhindurwa, kuko ngo ibona Perezida Kagame ari we ukwiriye gukomeza kuyobora Abanyarwanda nyuma 2017 aho ivuga ko kubaho kwayo ari we ibikesha.

Iyi miryango ihuriwemo n’ibyiciro bitandukanye by’abakeneye ubufasha no kwitabwaho, abaharanira amahoro, impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu, demokarasi n’iterambere; igaragaza ko nta yindi leta yigeze yita ku Banyarwanda bose itari iyoborwa na Perezida Kagame.

Abagize imiryango ya Sosiyete Sivile mu biganiro n'abasenateri ku ngingo ya 101.
Abagize imiryango ya Sosiyete Sivile mu biganiro n’abasenateri ku ngingo ya 101.

Ahishakiye Naphtali, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Ibuka yagize ati “Yaba Kayibanda, yaba Habyarimana, nta wigeze ayobora u Rwanda rwose; bayoboraga agace k’iwabo akaba ari ko bateza imbere gusa, cyangwa bakagira abo birengagiza; kuyoborwa na Perezida Kagame ni amahirwe buri muturage wese yahawe.”

CCOAIB uhurije hamwe imiryango igera ku gihumbi mu Rwanda, ushimira Perezida Kagame kuba yarashyizeho gahunda zihariye kurusha ingoma zabanje, ngo zitigeze zitekereza ibijyanye n’ubwishingizi mu kwivuza(mutuelle de santé), kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage, kwita ku mutekano ndetse n’ubufasha bugenerwa ibyiciro bitandukanye by’abatishoboye.

Perezida w’ababumbyi bitwa COPORWA, Sebishwi Juvenal, yavuze ko nta wundi bazatora mu 2017.
Ati “Perezida Kagame ntiyaciye nyakatsi gusa, ahubwo hari izindi zitwaga kiramujyanye zirutwa n’ibiraro by’inka twe twabagamo; nta byumba zigira; iyo ababyeyi babaga bari kumwe abana babareba, nabyo ni impamvu y’ihungabana n’ibibazo byo mutwe.”

Imibereho y’abari mu miryango ya FARG na AVEGA barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, nabo ngo barayikesha Perezida Kagame.

Muri rusange imiryango ya Sosiyete Sivile irasaba ko ingingo y’101 y’Itegeko nshinga ihindurwa, kandi igaha Perezida wa Repubulika Paul Kagame manda zitagira umubare.

Ba Senateri Tito Rutaremara, Rugema Michel na Mukankusi Perrine, batumwe kujya gusaba Perezida Kagame kwemera ubusabe bw’abaturage bifuza ko akomeza kubayobora.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibyifuzo by’abanyarwanda bigomba kudasubizwa inyuma dore ko aritwe bifitiye inyungu nyinshi

mwene yanditse ku itariki ya: 1-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka