Cogebanque yahize ibindi bigo by’ubucuruzi mu gutanga inkunga mu kigega ’’ Ishema ryacu’’

Banki Nyarwanda ikorera mu ntara zose z’igihugu Cogebanque, yahize ibindi bigo by’ubucuruzi bibarizwa mu rugaga rw’abikorera, mu gutera inkunga ikigega ’’ Ishema ryacu’’.

Byatangajwe n’Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera Gasamagera Benjamin ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Nyakanga, ubwoyahabwaga n’ubuyobozi bwa Cogebanque sheki ya 18,600,000 yo gushyigikira ikigega ’’ Ishema Ryacu’’.

Abayobozi ba Cogebanque bafata ifoto y'urwibutso.
Abayobozi ba Cogebanque bafata ifoto y’urwibutso.

Nyuma yo gushyikirizwa iyi sheki n’ubuyobozi bwa Cogebanque, Gasamagera yashimiye iyi banki ko yahize ibindi bigo mu gutanga inkunga muri iki kigega cyashyizweho n’urugaga rw’abikorera, kugira ngo
gishyigikire Leta mu gutanga ingwate yatswe n’ubutabera bw’igihugu cy’u Bwongereza kugira ngo burekure by’agateganyo Lt Gen Karenzi Karake, wafatiwe muri icyo gihugu.

Yatangaje kandi ko mu kigega ’’ Ishema ryacu’’ hamaze kugeramo Miliyoni 800, kandi bakaba bizeye ko n’andi azaboneka vuba kuko hari benshi bemeye kuzatanga andi mafaranga azuzuza akenewe ndetse akaba yanarenga.

Rwagasana Ernest ibumoso ashyikiriza Sheki Gasamagera Benjamin.
Rwagasana Ernest ibumoso ashyikiriza Sheki Gasamagera Benjamin.

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Cogebanque Rwagasana Ernest, yatangaje ko batewe ishema no gushyigikira iki kigega, kuko kigaragaza ko u Rwanda, ari igihugu kitavogerwa kandi kitishimira gukorwa mu jisho.

Yanasabye kandi ko iki kigega kigomba kugumaho, Abanyarwanda bakitegura kwikemurira ibibazo badasabirije nk’uko bamwe babyifuriza u Rwanda.

Yagize ati’’ Kuva u Rwanda rwatangira kugaragaza ko rufite icyerekezo kizima, rwatangiye kugenda rujombwa ibikwasi, niyo mpamvu rero iki kigenga kigomba kuzakemura ikibazo cya Karake, ariko ntigihagarare kugirango abanyarwanda bahore biteguye kwikemurira ibibazo, kuko tubona abaduteye kiriya kibazo bashobora kuzanadutera nibirenze’’.

Rwagasana Ernest ibumoso, na Gasamagera Benjamin Iburyo.
Rwagasana Ernest ibumoso, na Gasamagera Benjamin Iburyo.

Ikigega ’’ Ishema ryacu’’ cyatangijwe ku itariki ya 26 Kamena 2015 na bamwe mu bagize urugaga rw’abikorera, ubu kimaze gukwira hose kandi buri Munyarwanda wese uko yifite ashobora gukomeza kugira uruhare mu gutera inkunga iki kigega, kugirango ishema ry’abanyarwanda rikomeze gushinga imizi.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka