Ni uruhare rwa buri wese kugira ngo ubuzima bwa bose bugerweho-Perezida Kagame aganira n’urubyiruko rwibumbiye muri Global Health Corps

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa 31 Nyakanga 2015, muri Hotel Golden Tulip mu Karere ka Bugesera, yaganiriye n’urubyiruko rwibumbiye mu muryango Global Health Corps washinzwe na Barbara Bush, umukobwa wa George W. Bush wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ibiganiro bagiranye byibanze ku kureba uko gahunda z’ubuzima zagezwa kuri bose maze Perezida Kagame ababwira ko kugira ngo ubuzima bwa bose bugerweho, bikwiye ko byaba inshingano ya buri wese.

Urubyiruko rwo muri Global Health Corps rubaza Perezida Kagame ibibazo bitandukanye.
Urubyiruko rwo muri Global Health Corps rubaza Perezida Kagame ibibazo bitandukanye.

Yagize ati “Kugira ngo ubuvugizi ku buzima bwa bose bugerweho, ni uko buri umwe wese abigiramo uruhare.”

Perezida Kagame yakomeje ashima cyane uruhare rw’abashinze uyu muryango, anabizeza ubufatanye mu gusakaza ibikorwa byabo ariko by’umwihariko anaboneraho kubaha ubunararibonye bwe mu rugamba rwo kugira ngo u Rwanda rube rugeze aho ruri kugeza ubu.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko nk’urubyiruko rufite umuhamagaro nk’uyu wo guharanira ko abatuye isi bagira ubuzima buzira umuze. Yababwiye ko atari inshingano yoroshye, kuko bisaba kwitanga kandi bakanarangwa no kutava ku izima. Ati “Ntimugomba kuva ku izima.”

Urubyiruko rwo muri Global Health Corps rwari runejejwe no guhura na Perezida Kagame.
Urubyiruko rwo muri Global Health Corps rwari runejejwe no guhura na Perezida Kagame.

Barbara Bush, umukobwa w’uwahoze ari Perezida wa Amerika George W. Bush, yishimiye cyane kuba Perezida Kagame yabahaye umwanya wo kuganira. Yagize ati “Nyakubahwa Perezida, ni iby’agaciro kuba turi kumwe uyu munsi. Njye buri munsi ngendera ku rugero rwawe nk’umuyobozi umaze kugeza Abanyarwanda kuri byinshi. Udutera imbaraga mu byo dukora.”

Mu kiganiro cyamaze isaha irenga Kagame yagiranye n’aba banyamuryango ba Global Health Corps, abacyitabiriye babonye umwanya wo kubaza Perezida Kagame ibibazo bitandukanye, birimo kumubaza uko akora akazi ke ndetse n’ikimukangura mu ijoro.

Perezida Kagame n'urubyiruko rwo mu muryango wa Global Health Corps.
Perezida Kagame n’urubyiruko rwo mu muryango wa Global Health Corps.

Mu gusubiza, Perezida Kagame yavuze ko akenshi mu buzima bwe aryama amasaha make bitewe no kudahwema gutekereza icyateza Abanyarwanda imbere, aho yavuze ko bimwe mu bimusaba gutekereza cyane akaryama atinze harimo umutekano w’Abanyarwanda, uburezi bwabo, ubuzima buzira umuze n’ibindi.

Umukuru w’igihugu yanatanze urugero rw’uko ajya amara umwanya munini mu ijoro aganira n’abantu batandukanye ku rubuga rwe nkoranyambaga rwa twitter, ngo hakaba n’ubwo yibagirwa kuryama.

Yagize ati “Hari ubwo naganiriye n’abantu kuri twitter ngeza saa cyenda z’ijoro. Ndibuka umwe muri abo bantu utuye mu gihugu cya Canada niwe wanyibukije ati ‘ariko Perezida, ntabwo uryama, nuko mpita nibuka ko ngomba koko kuruhuka.”

Abagize umuryango Global Health Corps bagaragazaga inyota yo gukomeza kumva inama za Perezida Kagame, banamubajije ibibazo bitandukanye birimo gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, ibibazo by’Uburundi, imitingito iherutse kwibasira igihuguc ya Nepal, n’ibindi.

Umuryango Global Health Corps washinzwe muri 2009, ukaba ukorera mu Rwanda, Uganda, Uburundi, Zambia; Malawi na Leta ZunzeUbumwe z’Amerika.

Andi mafoto

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka