Shampiona y’icyiciro cya mbere izatangira taliki ya 18 Nzeli,zimwe mu mpinduka zizagaragara

Shampiona y’icyicro cya mbere mu mupira mu Rwanda,byamaze kwemezwa ko izatangira taliki ya 18 Nzeli 2015,ariko bikazemezwa bidasubirwaho n’inama y’inteko rusange ya Ferwafa izaterana mu mpera z’ukwezi kwa munani.

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 31 Nzeli 2015 mu cyumba cy’inama cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA),habereye ikiganiro n’abanyamakuru,cyari kiyobowe na Perezida wa Ferwafa ,Nzamwita Vincent De Gaulle.

Nzamwita Vincent ,umuyobozi wa FERWAFA
Nzamwita Vincent ,umuyobozi wa FERWAFA

Muri icyo kiganiro haje kugarukwaho kuri shampiona y’icyiciro cya mbere y’umwaka wa 2015/2016,aho byemejwe ko iyo shampiona izatangira taliki ya 18/09/2015.

APR Fc yegukanye shampiona ya 2014/2015
APR Fc yegukanye shampiona ya 2014/2015

Agaciro development fund

Mbere y’uko iyi shampiona itangira,hakazabanza gukinwa irushanwa ryitiriwe ikigega cyashyizweho n’abanyarwanda mu rwego kwiteza imbere "Agaciro development Fund",aho amakipe yose y’icyiciro cya mbere yose azitabira iryo rushanwa.

Iryo rushanwa kandi nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa FERWAFA,rizakinwa hashingiwe ku ma zones ajyanye n’uturere amakipe aherereyemo,maze amakipe azaba aya mbere muri buri zone akazakina imikino ya nyuma,ari nako hakusanywa inkunga izaba yavuye muri iyo mikino maze igashyirwa mu kigega "Agaciro development fund"

Imwe mu mikino ishobora kuzajya iba ku wa Gatanu

Mu rwego rwo gukomeza gutegura ikipe y’igihugu Amavubi ifite imikino myinshi ,harimo no kwitegura igikombe cya CHAN, imwe mu mikino izajya iba mu mibyizi ndetse indi ibe ku munsi wo ku wa Gatanu (bitari bisanzwe), mu rwego rwo kwihutisha shampiona.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka