Kirehe: Batatu mu maboko ya Polisi ibafatanye ibiro 400 by’urumogi

Nkuriyingoma Pacifique, Ngengahimana Emmanuel na Havugimana Emmanuel bari mu maboko ya Polisi/Sitasiyo ya Kirehe nyuma yo gufatanwa imifuka umunani y’urumogi rupima ibiro 400 ubwo bari bazjynye imodoka bagiye kurupakira barugemura i Gitarama.

Polisi ya Kirehe ivuga ko bamenye ko mu nzu ya Mazimpaka iri mu Murenge wa Kigarama habitse urumogi, bakibimenya ku wa 29 Nyakanga 2015 mu ma saa tatu z’ijoro bakagota iyo nzu.

Iyi moto ngo ni yo bakoresheje batunda urumogi naho iyi imodoka iri inyuma ni yo bari bagiye kurugemuramo i Muhanga.
Iyi moto ngo ni yo bakoresheje batunda urumogi naho iyi imodoka iri inyuma ni yo bari bagiye kurugemuramo i Muhanga.

Abo basore ngo baje n’imodoka biteguye gupakira urwo rumogi, Polisi yabacungiraga hafi ihita ibagwa gitumo.

Ngendahimana Emmanuel wo mu Murenge wa Kigarama avuga ko Havugimana utuye mu Murenge wa Nyamugari mu Kagari ka Kiyanzi ari we wari wamuhaye akazi.

Agira ati “uyu Havugimana Emmanuel yari yambwiye ko njya kumupakirira imodoka umuceri ashaka kuwugemura i Gitarama nyuma yo kuwupakira akamuhemba amafaranga ibihumbi 20.”

Havugimana Emmanuel avuga ko uburyo Polisi yabafashe byabatunguye kuko barukuye aho bita Gishenyi bahawe akazi n’umugabo w’i Gitarama witwa Yonasi wari wabemereye ibihumbi 200.

Yagize ati “Uburyo Polisi yadufashe byadutunguye. Twarutunze nijoro turubika kwa Shirimpaka tuzi ko nta muntu watubonye batwoherereza imodoka ngo turupakire”.

Nkuriyingoma Pacifique, umushoferi w’imodoka RAV4 yari ije gutwara urwo rumogi yavuze ko yari yabwiwe na shebuja Yonasi ko aza i Kirehe gutwara abakecuru babiri ngo ntiyari azi ko ari urumogi agiye gupakira.

Cyakora, ibyagaragariraga amaso ni uko uwo musore yigizaga nkana kuko imbere mu modoka hari harimo ubuvungunyukira bw’urumogi; bivuze ko iyo modoka n’ubundi isanzwe ikora akazi ko gutunda urumogi.

IP Emmanuel Kayigi yavuze ko gucuruza ibiyobyabwenge bihombya igihugu n’ubikora. Yagize ati “Aya mafaranga ashorwa mu biyobyabwenge akenshi usanga ari inguzanyo zifatwa mu mabanki bashaka kunguka vuba bikabatera igihombo. Iyo bafashwe barafungwa kandi n’ibyo biyobyabwenge tukabisenya, ayo ni amafaranga aba ahomba iterambere ry’igihugu rikadindira ndetse n’ubuzima bukangirika”.

Yakomeje avuga ko icyiza ari ukujya mu makoperative bagakora ibibateza imbere aho kwishora mu migambi mibisha yo kwangiza iterambere ry’igihugu. Ashima abaturage uburyo bakomeje kuba ijisho rya rubanda batanga amakuru igihe babonye abagizi ba nabi.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aba bagabo kabsa nta bwoba bagira gutinyuka ugatwaara urumogi rungana kuriya mbega abana banayarwanda bari kubigenderamo kandi urumogi rwa TZD ruramena sana kereka ubajjije nkabakinnyi ba Simba cgwa Yanga

Zabil yanditse ku itariki ya: 1-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka