Musanze: Abasirikare bategurirwaga ubutumwa bwa UN/AU ngo bazahanira ko Jenoside itazongera kubaho

Abasirikare 24 bava mu bihugu umunani by’Afurika barangije amahugurwa y’iminsi 10 mu Ishuri Rikuru ry’Amahoro, (Rwanda Peace Academy) batangaza ko ibyo biboneye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi bazahanira mu butumwa bwabo bazoherezwaho ko bitabaho ukundi ahandi.

Mu 1994, abatutsi basaga miliyoni, mu Rwanda, barishwe ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari zishinzwe kugarura amahoro mu Rwanda (MINUAR) ntizagira icyo zikora birangira zuriye indege zisiga abahigwaga mu menyo y’Interahamwe.

Nyuma y'iminsi 10 bahugurirwa kubungabunga amahoro bahawe impamyabumenyi.
Nyuma y’iminsi 10 bahugurirwa kubungabunga amahoro bahawe impamyabumenyi.

Aba basirikare bategurirwa koherezwa mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’ubw’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU) mu bihugu biri mu bihe by’imvururu n’imirwano y’urudaca bibibutsa ko bafite inshingano nyamukuru yo kurinda abasivili bakunda kwibasirwa muri ibyo bihe kugira ngo ibyabaye mu Rwanda bitazaba n’ahandi.

Mu minsi 10 bahugurwaga uko bagomba kwitwara mu butumwa bw’amahoro ndetse n’ inshingano bafite, babonye n’umwanya wo gusura Umujyi wa Kigali, Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi ndetse n’Umujyi wa Gisenyi birebera aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze.

Lt. Col. Jean Bosco Katongole wo mu Ngabo za Uganda (UPDF) agaruka ku byo yabonye ku Rwibutso rwa Gisozi agaragaza ko yakozwe ku mutima n’ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’i 1994 yakoranywe.

Agira ati “Uru rugendo ntabwo rwabaye rwiza kuko amarangamutima rwazamuye ntabwo ari meza. Nyuma yo kubona ibyo twabonye tugiye kureba uko twarwanya ibikorwa bibi byibasira ikiremwamuntu. Twababajwe n’ibyabaye, tuzasenyera umugozi umwe bye kuzagira ahandi biba ukundi.

Abasirikare 24 basoje amahugurwa ku kubungabunga amahoro bafata ifoto y'urwibutso hamwe n'umuyobozi wa RPA.
Abasirikare 24 basoje amahugurwa ku kubungabunga amahoro bafata ifoto y’urwibutso hamwe n’umuyobozi wa RPA.

Zimwe mu nshingano zacu ni ukurinda ikiremwamuntu, abagore, abana n’ibyabo. Ni inshingano yacu kurinda ubuzima bw’abantu.”

Mu muhango wo gusoza aya mahugurwa, kuri uyu wa 29 Nyakanga 2015 wayobowe na Col. Jill Rutaremara, umuyobozi wa RPA, yabwiye abahugurwaga ko ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka 21 ishize rubikesha ubuyobozi bureba kure kandi bufite intumbero nziza.

Ati “Ndizera ko mwishimira aho Abanyarwanda bavuye n’aho bageze uyu munsi kandi nizera ko rufite n’ejo heza. Ibyagezweho mu myaka 21 tubikesha ahanini ubuyobozi bureba kure kandi bufitiye u Rwanda icyerekerezo.”

Yabwiye ko ubumenyi bahakuye buzabafasha gusohoza inshingano neza bazahabwa bagiye mu butumwa bw’amahoro.

Umusirikare wo mu Ngabo za Kenya witwa Capt. Faith Hariri Mwagandi, ni umwe mu bahamya ko ahakuye ubumenyi n’ubushobozi bufatika buzamufasha mu gukora neza imirimo ijyanye n’ ’ubutumwa bw’amahoro imutegereje.

Aya mahugurwa yatangiye ku wa 20 Nyakanga 2015 yitabiriwe n’abasirikare 24 bava mu bihugu umunani (u Rwanda, u Burundi, Uganda, Kenya, Somaliya, Sudani, Sudani y’Epfo n’ibirwa bya Comoros).

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

amasomo bahawe hakiyongeraho ahantu basuye nko ku nzibutso bizabafasha kuzuza inshingano zabo barinda ikiremwamuntu

Vumilia yanditse ku itariki ya: 31-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka