REMA yamuritse filime yitwa “Isonga” izafasha buri wese guharanira iterambere rirambye

Ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije(REMA), kiratangaza ko filime yiswe “Isonga” cyamuritse, ari amahirwe abantu babonye yo kumenya uburyo babaho neza mu buryo burambye no guteza imbere ubukungu bw’igihugu.

Iyi filime ikinwa igaragaza ubuzima bw’Abanyarwanda bwa buri munsi nk’uko bigaragazwa n’abayikina mu ishusho y’abaturage bajya guhinga bashaka ibibatunga.

Muri iyi filime igaragaza uburyo abaturage basanzwe babyuka bajya gushaka amazi bakayabona bibaruhije, bagashaka inkwi ku misozi itakigira ibiti, kubona peterori cyangwa buji byo kumurikisha mu nzu bikabagora kandi byanabateza inkongi n’indwara z’ibihaha.

REMA isobanura ku ubu buzima bushobora kurushaho gukomera mu gihe nta ngamba zaba zifashwe zirimo izo kuboneza urubyaro, gushakira ibiribwa ku butaka bubungabunzwe, gushaka ibicanwa n’ibindi bikomoka ku bimera abantu birinda igabanuka ry’amashyamba no guharanira ko umutungo kamere w’amazi ukomeza kubungabungwa.

Bamwe mu bakinnyi ba filimu Isonga.
Bamwe mu bakinnyi ba filimu Isonga.

Igice cya mbere cy’iyi filimu cyakozwe mu 2014, kigaragaza uburyo ubwiyongere bw’abaturage bufite ingaruka zitari nziza ku bidukikije; aho imiturire igenda irushaho kuba akajagari, kubura ubutaka bikarushaho guteza amakimbirane, ari nako ubukene bwibasira benshi kubera ibura ry’ibikomoka ku mutungo kamere w’igihugu.

Igice cya kabiri cyo muri uyu mwaka, kigizwe n’uduce umunani dusobanura uko abantu baharanira kubaho mu buryo burambye, ibyo bakora bitangiza, imihindagurikire y’ibihe, ihumana ry’umwuka, ikoreshwa ry’ingufu zitangiza, uburyo bunoze ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwakorwamo, kuvomera no kuhira imyaka, ndetse no gufata neza amazi.

Abarebye iyi filimu basabye REMA n’abafatanyabikorwa bayo kwegera abaturage, kuko ngo hari benshi batazi ko bashobora kubona itara rikoreshwa n’imirasire y’izuba; rikabonesha mu nzu, rigasharijwaho telefone, rigacomekwaho radiyo n’ibindi, ku giciro kijyanye n’amikoro ya benshi.

Umuyobozi mukuru wa REMA, Dr Mukankomeje avuga ko yizeye ko iyi filime izafasha abantu guhindura imyumvire. Ati “Isonga izafasha abantu kugira ibikikije ibyabo.”

Muligo Godfrey ushinzwe imari n’ubutegetsi muri REMA, we agakomeza avuga ko imibereho y’abaturage n’ubukungu bw’igihugu bizarushaho gutezwa imbere.

REMA isaba buri wese gutekereza no guteganyiriza ibihe bizaza, agafata ingamba zamufasha kuzabaho neza we n’abazamukomokaho.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

imfashanyigisho nk’ izi ni nziza cyane kandi ntekerezako iyi filimi izafasha abanyarwanda

twishime yanditse ku itariki ya: 31-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka