Ruhango: Bagereranya Kagame nk’umupilote udashobora guhagarika indege mu kirere ategejeje abagenzi iyo bajya
Abarimu bigisha mu bigo by’amashuri mu karere ka Ruhango, bashimangiye ko ingingo ya 101 yavugururwa bakagira amahirwe yo gukomeza kuyoborwa na Kagame, kuko ngo basanga atatererana Abanyarwanda.
Bamugereranya nk’umupilote w’indege udashobora kugera mu kirere ngo ahagarare ataragera aho ajyanye abagenzi, nk’uko uwitwa Murenzi Wellars, yabitangarije abadepite kuri uyu wa kane tariki 30 Nyakanya 2015.
Abadepite bari bahagarariwe na Byabarumwanzi Francois, bari mu biganiro n’abarimu bo muri aka karere, bigamije gutanga ibitekerezo ku ivugururwa ry’ingingo ya 101 ikumira perezida Paul Kagame kungera kwiyamamariza indi manda.
Murenzi wigisha mu kigo cy’amashuri abanza mu murenge wa Byimana, yavuze ko Kagame amugereranya nk’umupilote utwaye indege, kuko umupilote adashobora guhagarika indege mu kirere atayigejeje iyo abagenzi bajya.
Ati “Kagame wacu, aracyashoboye, amavuta yo gushyira mu ndege arayafite, ubushobozi bwo kuyigeza aho ijya arabufite, indege ye ni nzima, mumureke rero ayitware kandi nizera ko azayigezayo amahoro.”
Mushimiyimana Mediatrice wigisha ku kigo cy’amashuri abanza cya Mugunga mu murenge wa Ntongwe, we yavuze ko asanga kurekura Kagame ngo yo kubayobora, ari ukwivutsa amahirwe adasanzwe, agashimangira ko itegeko ryavugururwa.
Aba barezi kimwe n’abanzi bari bitabiriye iki kiganiro cyabareye cyumba cy’inama cy’akarere ka Ruhango, bakaba bashimangiye ko bashyigikiye ivugururwa ry’ingingo ya 101, bagasaba abadepite kurihindura vuba.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|