Kagame uriya arasize ntimuzamwitiranye –Umuturage w’i Ntunga

Nsaziyinka Damien, umusaza w’imyaka 70 y’amavuko utuye mu Kagari ka Bicumbi mu Murenge wa Mwurire wo mu Karere ka Rwamagana, aravuga ko Perezida Paul Kagame afite ubuhanga budasanzwe mu miyoborere ye ndetse agasaba Abanyarwanda kugira ubushishozi bagahindura Itegeko Nshinga kugira ngo bakomeze bamutore igihe cyose.

Uyu musaza ugereranya Perezida Kagame n’umwami “Salomo” uvugwa muri Bibiliya, yagaragaje ibi bitekerezo ku wa 29 Nyakanga 2015, ubwo yari i Ntunga mu Murenge wa Mwurire aho abaturage b’uyu murenge bagaragarizaga abagize Inteko Ishinga Amategeko ibyifuzo byo guhindura ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga kugira ngo babone amahirwe yo kuzatora Paul Kagame muri 2017 n’indi myaka izakurikiraho.

Umusaza Nsaziyinka Damien avuga ko Perezida Kagame yasizwe amavuta n'Imana kugira ngo ayobore Abanyarwanda.
Umusaza Nsaziyinka Damien avuga ko Perezida Kagame yasizwe amavuta n’Imana kugira ngo ayobore Abanyarwanda.

Mu bisekuru bye, Nsaziyinka avuga ko akomoka kwa Rutsobe mwene Ruganzu Ndori wabaye umwami w’u Rwanda. Ni umusaza ugaragaza gusesengura imitegekere yaranze u Rwanda kuva ku Ngoma z’abami bo hambere.

Nsaziyinka avuga ko mu mateka y’abayoboye u Rwanda ndetse n’abo yiboneye ubwe barimo n’umwami Mutara Rudahigwa, nta wigeze anganya ubuhanga na Kagame arata ibigwi kandi agasaba imbaga y’Abanyarwanda gufatanyiriza hamwe bakamwemerera kubayobora ngo kuko ni we wahaye u Rwanda icyerekezo gihindura ubuzima bwabo.

Akomeza avuga ko ku miyoborere ya Kagame, abana be babashije kwiga bakaminuza ndetse n’abari baracikije amashuri bagakomeza kwiga; none bakaba babayeho neza. Ikindi ngo ni uko yahawe inka muri gahunda ya “Gira inka”, ikaba imaze kubyara gatatu. Inyana ebyiri yazigabiye abandi, asigaranye nyina n’iyo yonsa.

Kuri ibi kandi, ngo yabashije guteza imbere ubuhinzi bwe kuko yabonye ifumbire, abasha gushyira amashanyarazi mu nzu ye kandi ngo arateganya gukurura n’amazi kuko anyura ku irembo rye.

Nsaziyinka avuga ko ashaje neza kuko asaziye mu gihugu kiryoshye kandi gifite icyerekezo, ari na cyo yifuza kuraga Abanyarwanda mu gihe baba bahisemo Paul Kagame.

Iyo uganira na Nsaziyinka, wumva asobanukiwe cyane amateka ya Bibiliya ndetse n’abami bo hambere bayivugwamo. Avuga ko umwami wamutangaje mu babayeho b’ibihe byose ari uwitwaga “Salomo” ngo kuko yari afite ubwenge budasanzwe buturuka ku mavuta yasizwe n’Imana.

Abaturage b'i Ntunga mu Murenge wa Mwurire barifuza ko ingingo y'101 y'Itegeko Nshinga ihinduka bakongera gutora Perezida Kagame.
Abaturage b’i Ntunga mu Murenge wa Mwurire barifuza ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga ihinduka bakongera gutora Perezida Kagame.

Uyu musaza ngo asanga Kagame na we yarasizwe amavuta n’Imana nk’uko yabigiriye Salomo ngo kuko ibikorwa bye bigaragaza ubuhanga n’ubushishozi budasanzwe kandi butagirwa n’uwo ari we wese.

Ubwo yagezaga igitekerezo ku badepite ndetse n’abaturage basaga ibihumbi 4 bari bateraniye i Ntunga, Nsaziyinka yagize ati “Kagame, uriya arasize ntimuzamwitiranye. Ntawe umurusha ubwenge bwo kuyobora abantu. Ntawe ntawe uzaboneka. Ibyo ni ibintu mbona rwose nk’umuntu w’inararibonye mukuru. Mfite imyaka 70 ariko mu gushishoza, afite amavuta, ya yandi navuze yo muri Bibiliya.”

Yakomeje agira ati “Uw’Imana yimikaga, yategekaga abatambyi kumusiga amavuta. Uriya rero yategetse abamalayika bamusiga tutabireba. Arasize, afite amavuta yo kuyobora. Wagira ngo Imana yaraje imuturamo; ubundi tubona umubiri ariko imbere ari Imana irimo.”

Muri rusange, abaturage bagera ku 4200 bari bateraniye i Mwurire bose bagaragazaga ubusabe bw’uko bagikeneye ko Perezida Kagame abayobora igihe cyose azaba agifite imbaraga.

Depite Mukayuhi Rwaka Constance na Depite Nyiragwaneza Athanasie, babwiye abo baturage ko ibitekerezo byabo bazabihuriza hamwe n’iby’ab’ahandi kandi ko bizasuzumanwa ubushishozi bigahabwa agaciro.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka