Nyamasheke: Biteguye umusaruro ufatika kubera ifumbire idasanzwe mu Rwanda

Abahinzi n’abashinzwe ubuhinzi mu karere ka Nyamasheke biteze ko ubuhinzi bwabo bugiye guhindura isura umusaruro ukiyongera, nyuma y’uko bagiye guhabwa indi fumbire yunganira izari zisanzwe.

Iyi fumbire nshya ni ubwa mbere igiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda, nk’uko byatangajwe mu nama y’abahinzi n’abashinzwe ubuhinzi mu biganiro bagiranaga n’ikigo gishinzwe iby’ubuhinzi (IFDC) mu karere ka Nyamasheke, kuri uyu wa gatatu tariki 29 Nyakanga 2015.

Abahinzi n'abashinzwe ubuhinzi bafite icyizere ko umusaruro uzaba mwiza.
Abahinzi n’abashinzwe ubuhinzi bafite icyizere ko umusaruro uzaba mwiza.

Semukeka Landouard ushinzwe kwegereza abahinzi ikoranabuhanga muri IFDC, avuga ko iyi fumbire nshya izunganira ifumbire mvaruganda zakoreshwaga, ikazatuma umusaruro wiyongera, ubuhinzi bugakomeza gukura buba imwe mu nkingi ubukungu bw’u Rwanda.

Agira ati “Iyi fumbire twayikoreye igerageza mu duce twose tw’u Rwanda, ku bihingwa nk’ibigori,umuceri, ibirayi, ibishyimbo n’ingano, turizera neza ko umusaruro uzaba mwiza kurushaho.

Kugira ngo ihingwa gikure neza, twakoreshaga ifumbire ifite intungagihingwa yo ku rugero rwinshi, ubu twongeyemo intungagihingwa zo ku rugero ruringaniye no ku rugero rwo hasi, ku buryo bizatanga umusaruro ku buryo bugaragara.”

Basabwe gusobanurira abahinzi ibijyanye n'amafumbire mashya.
Basabwe gusobanurira abahinzi ibijyanye n’amafumbire mashya.

Bayisenge Joseph ashinzwe ubuhinzi mu murenge wa karambi avuga ko hari imyunyu ngugu (ibitunga igihingwa kigakura neza) yaburaga mu mafumbire yabaga mu Rwanda akizera ko noneho ubwo ibonetse umusaruro uziyongera kurushaho.

Ati “Ni ahacu mu gukangurira abahinzi kwitabira gukoresha aya mafumbire, kandi nibikorwa neza kandi ku gihe umusaruro uzaboneka nta kabuza.”

Uwamuremye Juvenal ni umwe mu bahinzi wakoresheje iyi fumbire nshya igiye gukoreshwa mu Rwanda, ubwo yageragezwaga mu murima ahinga, yemeza ko itanga umusaruro ufatika ugereranyije n’ifumbire bakoreshaga yonyine.

Agira ati “ahantu usarura toni zisaga 5 uhasarura toni zigera kuri 6 n’igice, ku buryo aya mafumbire yunganira asanzwe azazamura umusaruro twabonaga ku myaka yacu”.

Mu Rwanda hari hamenyerewe amafumbire mvaruganda azwi ku mazina nka NPK, DAP na Uree hakaba hagiye kuza andi azajya avangwa n’asanzwe, ku buryo byitezwe ko abahinzi nibitabira kuyagura bakoresheje nkunganire ya leta bizazamura umusaruro w’ubuhinzi.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka