Ben Nganji aragarutse mu gitaramo yise "Inkirigito Concert"

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru kuri KT Radio 96.7 FM Bisangwa Nganji Benjamin bakunze kwita Ben Ngaji wamamaye cyane kubera igihangano cye kihariye yise “Inkirigito” ndetse na zimwe mu ndirimbo ze nka “Mbonye Umusaza”, “Ramba Ramba” n’izindi, kuri wa 31 Nyakanga 2015 aragaragariza abakunzi b’inkirigito n’Abanyarwanda muri rusange aho impano ye igeze ndetse anabahishurire byinshi ku nkirigito n’impamvu yari amaze igihe atayikora.

Ben Nganji yadutangarije ko imyiteguro y’ “Inkrigito Concert” igenda neza ndetse ibyinshi mu bikenewe kugira ngo iki gitaramo kizagende neza akaba yaramaze kubishyira ku murongo ku buryo yumva yiteguye gushimisha abakunzi be muri rusange ndetse n’abakunzi b’inkirigito by’umwihariko.

Bisangwa Nganji Benjamain ngo agiye kubyutsa igihangano cye "Inkirigito" binyuze mu "Inkirigito Concert".
Bisangwa Nganji Benjamain ngo agiye kubyutsa igihangano cye "Inkirigito" binyuze mu "Inkirigito Concert".

Uretse Inkirigito, Ben Nganji azagaragaza azanaririmbira abafana be mu njyana ze zitandukanye zirimo Reggae ndetse n’injyana y’Umuco Gakondo.

Mu “Inkirigito Concert”, hazaba hari n’abandi banzi basanzwe bamenyerewe kandi banakunzwe mu njyana ya Gakondo. Muri bo harimo Nzayisenga Sophie na Daniel Ngarukiye bazwiho cyane cyane mu gucuranga inanga Gakondo.

Hazaba hari kandi na Ntamukunzi Theogene wamenyekanye cyane mu ndirimbo zikangurira impunzi z’Abanyarwanda gutahuka n’indirimbo zamamaza gahunda za Leta.

Muri iki gitaramo hazanagaragaramo abahanzi 2T na KNC “Imfura y’Iwacu”, Umuyobozi wa Radio & TV 1, wamenyekanye cyane mu makinamico n’amafilime atandukanye.

Inkirigito Concert izatangira i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, kwinjira bikazaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitatu.

Marie Clemence CYIZA UWIMAMINPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka