Muko: Bitwaje inzoga n’ibiseke basaba Inteko kureka Kagame agakomeza kubayobora

Abaturage bo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Gicumbi bazaniye abadepite ibiseke, inzoga n’inkangara nk’ikimenyetso cyo gusaba Inteko Ishinga Amategeko kubemerera Perezida Kagame agakomeza kubayobora.

Mukandinda Odette, umwe muri abo baturage, yavuze ko ibyo bakoze ari ikimenyetso cyo kwerekana urukundo bakunda Perezida Paul Kagame ndetse ko biteguye gukora ibishoboka byose akongera kubayobora.

Abaturage b'i Muko mu Karere ka Gicumbi bitwaje inzoga, ibiseke n'inkangara basaba ko Kagame yakomeza kubayobora.
Abaturage b’i Muko mu Karere ka Gicumbi bitwaje inzoga, ibiseke n’inkangara basaba ko Kagame yakomeza kubayobora.

Byashimangiwe na Gatabazi Gaspard uvuga ko igikorwa cyo kuzana intango y’inzoga ari urukundo bakunda perezida Paul kagame kubera ibyo yabakoreye.

Atanga ingero z’ibikorwa by’iterambere bamaze kugeraho, yavuze ko byose babikesha Perezida Kagame kubera umutekano yahaye u Rwanda.

Yagize ati “Ibi twakoze twabiteguye kugirango tubereke ko iyo umuntu yakunze umuntu ashobora gutanga ibyo afite byose ariko akamubona bakabana akaramata.”

Depite Kabasinga Chantal yabatangarije ko impamvu nyamukuru bari mu biganiro n’Abanyarwanda bose ari uruguha umwanya abantu bose kugira ngo batange ibitekerezo ku ivugururwa ry’ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

President wacu Turamushyigikiye ahesha agaciro nishema igihigu cyacu kd nkabanyarwanda tumushimira iterambere atugejejeho. abereye Urwanda. Njyendamukunda cyane numugabo wukuri nibikorwa.

Charles macumi yanditse ku itariki ya: 11-08-2015  →  Musubize

ikigaragara nuko abanyarwanda bigishijwe kanda into bifuza in byiza Imana izabishyigikira!!! paul we love you we are proud of you!!!!

alias turabashimiye yanditse ku itariki ya: 2-08-2015  →  Musubize

Kuzana inzoga n’ibiseke bashakaga kwerekana ko ko bakoye umugeni bakaba bari baje gutebutsa nkuko bigenda mu muco wa kinyarwanda iyo wakoye umugeni, ushyira inzoga abaguhaye umugeni ubibutsa ko baguhekera umugeni bakagushyingira

Eugene yanditse ku itariki ya: 31-07-2015  →  Musubize

ibi bitere ishema president Kagame ko ibyo akorera abaturage babizirikana. umuco wo gushima nawo ntako usa

Zidane yanditse ku itariki ya: 30-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka