Rusizi: Abivuriza ku kigo nderabuzima cya Rwinzuki bishimiye kwakira imbangukira gutabara

Abaturage bo mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi bivuriza ku kigo nderabuzima cya Rwinzuki, batangaza ko bishimira kwakira imbangukira gutabara bahawe n’ibindi bikoresho birimo ibitanda na zamatora zo kuryamaho.

Ibi bikoresho byose bifite agaciro ka Miriyoni zisaga 32 z’amafaranga y’u Rwanda, babitewemo inkunga n’abagiraneza bo mu gihugu cy’u Butaliyani bagize ishyirahamwe rya Rotary Club.

Iyo niyo mbangukira gutabara bahawe n'abagiraneza bo mu gihugu cy'ubutariyani.
Iyo niyo mbangukira gutabara bahawe n’abagiraneza bo mu gihugu cy’ubutariyani.

Bizimana Innocent utuye muri uyu murenge avuga ko mbere yo kubona icyo kigo nderabuzima bakoraga urugendo rw’amasaha ari hagati y’abiri n’ane bajya kwivuriza mu yindi mirenge bahana imbibe.

iki kigo cyatangiye gifite ibibazo bikomeye birimo kuba ntamashanyarazi bafite, inyubako nkeya zituma bavanga ababyeyi n’abandi barwayi, ariko kuri ubu bishimira ko bimwe muri ibyo bibazo biri kugenda bibonerwa igisubizo, nk’uko uyu muturage akomeza abitangaza.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Rwinzuki Ndizeye Joseph Desire avuga ko iyo mbangukira gutabara ije kubafasha gutanga serivisi nziza kubarwayi, kuko baburaga uko bageza abarembye kubitaro byisumbuyeho bikaba byatuma barembera aho bari.

Icyo nicyo kigo nderabuzima cya Rwinzuki.
Icyo nicyo kigo nderabuzima cya Rwinzuki.

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Nzahaha Nyirangendahimana Mathilde yavuze ko ije gufasha abaturage byihuse kugera kuri serivisi z’ubuvuzi, kuko hari ababyeyi bafatwaga n’inda bakabura ikibageza ku kigo nderabuzima.

Abajyanama b’ubuzima nabo bashimiye ibikoresho batewemo inkunga kukigo nderabuzima babarizwamo aha bagasaba ko Leta yabafasha kubona ibindi bakibura birimo amashanyarazi, umuhanda n’izindi nyubako kuko izo bafite zidahagije.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mutubarize ,niba muri MUHANGA abayobozi b’Ibigo nderabuzima bari hejuru y’amategeko? kandi babahindure nkuko nyari byayangajwe Wenda twahumeka .

PAPIIAS yanditse ku itariki ya: 31-07-2015  →  Musubize

Muri MUHANGA mubigo nderabuzima ho biracika.

PAPIIAS yanditse ku itariki ya: 31-07-2015  →  Musubize

Murakoze kutubwira ibyiza by’i Rusizi natwe rero muri MUHANGA nimudufashe aya makuru amenyekane ibigo nderabuzima byacu bifite ibibazo bitoroshye .Abayobozi babyo (Titulaires)
1.CS Nyabinoni
2.CS Gitega/Kibangu
3.CS Nyabikenke/Kiyumba

ibigo barabishenye kumugaraharo twese turebera nyamara ariko twebwe dutanga amakuru kugihe ariko nabo bagatanga akantu buri gihe .
Twibaza back Auditeurs baza buri kwezi umumaro wabo ,
Vuba aha kurwego rwAkarere ka MUHANGA bari bagennye kubimura (Mutation) birangije birapfapfana abo bayobozi ubu nibyo bigamba ko bigererayo .

Turibaxa Niba ubuyobozi butazi uburyo ibigo nderabuzima twavuze bihagaze? Nyabinoni yo igiiye gufunga Ambulance yaho ubu iraparitse kandi yarinjije akayabo ubu basigaye biyambaza izahandi
Kuba kandi bari bagiye kwimurwa cg nubwo
byakorwa ntabwo bikwiye ahubwo bakiye

gukurikiranwa bahereye ku mu Titulaire uhagarariye abandi .

PAPIIAS yanditse ku itariki ya: 31-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka