Icyamamare Akon agiye guha Abanyarwanda akazi mu mushinga we w’amashanyarazi

Umuhanzi w’icyamamare ku isi Akon akaba n’Umunyamerika ukomoka muri Senegal, kuri uyu wa 28 Nyakanga 2015 yahuye n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB, baganira ku mushinga w’amashanyarazi agiye gushoramo imari mu Rwanda.

Muri uwo mushinga wo gukwirakwiza amashanyarazi muri Afurika harimo n’u Rwanda, Akon ubwo yaganiraga n’abanyamakuru kuri KCT kuri uyu wa 28 Nyakanga, yatangaje ko azibanda cyane mu guha abanyagihugu ibihumbi n’ibihumbi akazi.

Akon aganira n'abanyamakuru kuri KCT.
Akon aganira n’abanyamakuru kuri KCT.

Yagize ati “Akon Lighting Africa (izina ry’umushinga we) ntabwo izazana abanyamahanga gukora ako kazi ahubwo izagaha abenegihugu. Tuzazana abantu bake bo guhugura no kwerekera abenegihugu kugira ngo babashe kuba bakora ako kazi.”

Ubwo yabazwaga imari izashorwa mu Rwanda mu mushinga we, “Akon Light Africa,” yatangaje ko kugeza ubu batari bemeza neza amafaranga bazashora mu Rwanda mu mushinga ngo bakaba bazayagena nyuma yo kuganira n’impande zose bireba.

Akon ubwo yiteguraga kuganira n'abanyamakuru.
Akon ubwo yiteguraga kuganira n’abanyamakuru.

Iby’ingengo y’imari ndetse n’umubare w’abo azagezaho amashanyarazi, Akon avuga ko akirimo kuvugana na Leta y’u Rwanda.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Akon coyrage mu gutanga contribution yawe uteza imbere abanyarwanda nawe utisize; utanga akazi kubashomeri

christian yanditse ku itariki ya: 30-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka