Kamonyi: Inzu yari imaze imyaka 9 idakorerwamo igiye kwegurirwa akarere

Nyuma y’imyaka 9 inzu yubatswe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi n’ikigega gifasha abarokotse Jenoside, SURF, idakorerwamo; Minisitiri w’Umuco na Siporo yasabye ko yegurirwa Akarere ka Kamonyi igakorerwamo icyo yubakiwe ari byo kuba ikigo cy’ubushakashatsi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Bizimana Jean Damascene, basuye iyi nzu ku wa 28 Nyakanga 2015 maze bemeza ko igomba kwegurirwa Akarere ka Kamonyi kagafatanya na CNLG kuyishyiramo ibyangombwa bikenewe kugira ngo itangire gukorerwamo.

Minisitiri Uwacu Julienne ari kumwe n'abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi wa CNLG, Bizimana Jean Damascene (iburyo bwe), Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Munyantwali Alphone, (wambaye amadarubindi), n'Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, bari kuri iyo nzu yagenewe ubushakashatsi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ikaba imaze imyaka 9 idakorerwamo.
Minisitiri Uwacu Julienne ari kumwe n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi wa CNLG, Bizimana Jean Damascene (iburyo bwe), Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Munyantwali Alphone, (wambaye amadarubindi), n’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, bari kuri iyo nzu yagenewe ubushakashatsi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ikaba imaze imyaka 9 idakorerwamo.

Aganira na Kigalitoday, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, yatangaje ko bumvikanye ko iyo nzu yakomeza gukoreshwa icyo yagenewe, hakaba hagiye gushyirwaho itsinda rigizwe n’abakozi b’akarere na CNLG rigomba gutegura umushinga wo kuyivugurura, ndetse CNLG ikazatanga ubujyanama bw’uburyo igomba gukoreshwa kuko ari yo ifite kwibuka mu nshingano zayo.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi kandi, yemeza ko hari ubuhamya n’amateka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Kamonyi bubitse ariko mu buryo butanoze. Ubwo rero bakaba bazabwegeranya n’ubundi buzakusanywa kugira ngo ukeneye kumenya amateka ya Jenoside ajye aza kuyasura.

Ibyo, ngo bikazafasha mu guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi kuko abasuye urwibutso baba abanyamahanga cyangwa Abanyarwanda barebera ku buhamya n’ibimenyetso, bagasobanukirwa ubugome Jenoside yakoranywe.

Inzu yubakiwe ubushakshatsi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ikaba imaze imyaka 9 idakorerwamo yeguriwe Akarere ka Kamonyi ngo itangire gukoreshwa.
Inzu yubakiwe ubushakshatsi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ikaba imaze imyaka 9 idakorerwamo yeguriwe Akarere ka Kamonyi ngo itangire gukoreshwa.

Iyi nzu yubatswe mu mwaka wa 2006, yubakwa n’ikigega gifasha abarokotse Jenoside (SURF). Iki kigega kikaba cyarayeguriye Komisiyo yIigihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), na yo iyishyikiriza umuryango Ibuka ngo ube ari wo uyikoresha ariko kugeza ubu ntacyakorerwagamo.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

bagize neza kwegurira iyi nzu akarere ka Kamonyi ngo ikorerwemo icyo yagenewe itangiritse

semana yanditse ku itariki ya: 29-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka