Gakenke: Abafite agakoko gatera Sida na bo bifuza ko ingingo y’101 yavugurwa kuko ngo babona imiti biboroheye

Murwego rwo kwungurana ibitekerezo n’abaturage ku ivurugururwa ry’Itegeko Nshinga by’umwihariko mu ngingo yaryo ya 101 kuri uyu wa 27 Nyakanga 2015 ba depite Uwamariya Devota na Mukazibera Agnes baganiriye n’abaturage bo mu Murenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke maze bamwe mu babana n’agakoko gatera Sida bagaragaza ko bifuza ko ingingo y’ 101 yavugururwa bakazongera gutora Kagame kuko yatumye babona imiti igabanya ubukana bwa Sida bigatuma bikabongerera iminsi yo kubaho

Imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida yafashije abantu barwaye kuko mbere abantu bari baranduye Sida bagiye bapfa cyane ariko uyu munsi bakaba badashobora kubatandukanya n’abatarandura kubera imiti basigaye bahabwa.

Abaturage bo mu Murenge wa Gakenke bashaka ko inyino y'101ny'Itegeko Nshinga yavugururwa.
Abaturage bo mu Murenge wa Gakenke bashaka ko inyino y’101ny’Itegeko Nshinga yavugururwa.

Mukandutiye Epiphanie asaba ko ingingo y’101 yavugururwa kuko mbere ngo yicuruzaga mu gihe cya Jenoside ahungira muri Kongo Kinshasa aza gutahukana ubwandu bw’agakoko gatera Sida ariko ngo yaje guhabwa inka ahabwa n’imiti igabanya ubukana bwa Sida none ubu ameze neza.

Agira ati “Navuye muri Zaire ndi umukene cyne mfite uburwayi bwa Sida baduha akato batugirira nabi ye, nuko Paul Kagame aba ampaye inka aba ampaye amabati, ubu ndubatse meze neza ndakomeye ni na cyo gitumye nshyigikira ko Kagame agumaho kubera ko yanshakiye ibinini nkaba ndiho kandi abantu benshi baba barashize bararimbutse. Ariko ubona umugore agenda ameze neza kandi arya ikinini cya buri mu gitondo na nimugoroba cya sida.”

Mukandutiye akaba asanga nta wundi muntu yanganya na Kagame ku buryo yifuza ko mu gihe ingingo ya 101 izaba imaze kuvugururwa bamwemerera kwiyamamaza igihe cyose azaba agishoboye kuko Abanyarwanda bamutezeho ibindi byinshi.

Rwaburindi Anastase wo mu Kagari ka Kagoma, umwe mu banditse basaba ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga ivugururwa, we yiyama abagenda bavuga ko bashisinyishijwe ku gahato.

Agira ati “Kuba mpagaze hano ni uburyo nshatse kubishimangira ko hari abo twumva bavuga ibigambo ngo hari abanditse inyandiko ku gahato. Ni yo mpamvu mpagaze hano noneho umukono nashize kuri yanyandiko mbishyire no mu magambo nerekana ko atari agahato kuko kuba naranditse nsaba ko iriya ngingo y’Itegeko Nshinga ihindurwa n’ukubera ibikorwa byiza Paul Kagame yatugejejeho.”

Nyuma y’imirenge irindwi igize Akarere ka Gakenke, abatuye mu Murenge wa Gakenke na bo bakaba batumye intumwa za rubanda kugenda zikavugurura ingingo ya 101 bakazongera gutora Kagame igihe cyose azaba agishoboye.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka