Maleziya : Bashyizeho umwambaro w’abagore uzajya ubafasha kutagaragaza imyanya y’ibanga igihe babyara

Mu gihe bisanzwe bimenyerewe ko abagore batwite benda kubyara basabwa kwambara imyenda irekuye kandi yorohereza ababyaza gukuraho igihe umubyeyi arimo gufashwa kubyara, mu gihugu cya Maleziya (Malaisie) havumbuwe ipantaro izajya ifasha ababyeyi kubyara batagaragaje imyanya yabo y’ibanga.

Uyu mwambaro umeze nk’ipantaro ariko ifite umwanya bafungura mu maguru, ari na wo wifashishwa mu kwakira umwana cyangwa gufasha umubyeyi ariko umufasha atareba ibice bye byose by’umubiri nk’uko bisanzwe wahimbwe n’abagore bo muri icyo gihugu ngo bagamije guha icyubahiro imyanya y’umugore cyane cyane ko ari n’umuco wa kiyisilamu, dore ko abayisilamu ari nabo biganje muri iki gihugu.

Umwambaro abagore bambara byabyara ntibagaragaze imyanya yabo y'ibanga.
Umwambaro abagore bambara byabyara ntibagaragaze imyanya yabo y’ibanga.

Uyu mwambaro ubu ngo watangiye gucuruzwa muri icyo guhugu ku mayero 23 (23 Euros) angana hafi n’ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu mwambaro ariko ntiwishimiwe n’amashyirahamwe akomeye aharanira uburenganzira bw’abagore.

Nka Evelynne Gomez w’ihuriro ry’abagore ryitwa « All Women’s Action Society » ryo muri Kanada (Canada), avuga ko kuba iyo pantaro ifite umwanya mutoya umwana anyuzwamo hashyizwe imbere guhisha imyanya y’umugore bishobora kubangamira ubuzima bw’umwan.

Hari n’andi mashyirahamwe yo muri Leta Zunz Ubumwe za Amerika na yo anenga ikoreshwa ry’uwo mwambaro, ariko Masyitah Locman, uhagarariye abacuruza uwo mwambaro we ntabikozwa kuko avuga ko aho bawukoresheje hose nta kibazo cyahavutse.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nibikwiye kumunu abyarana nuwo bava indimwe nidu sigasire umuco murakoze.

fidel yanditse ku itariki ya: 13-08-2015  →  Musubize

turabashimira kubyo mutujyezaho

Vicky yanditse ku itariki ya: 13-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka