Bweramana: Urubyiruko rwiteguye gukoresha ikoranabuhanga rugaragaza ibyiza Perezida Kagame yabagejejeho

Urubyiruko rw’umurenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango, ruravuga ko rwiteguye gukoresha imbuga nkoranyambaga, rugaragaza ibyiza Perezida Kagame yabagejejeho bakanamagana abirirwa basebye u Rwanda bavuga ko Kagame atagomba gukomeza kuyobora.

Babitangaje kuri iki cyumweru tariki 26 Nyakanga 2015, ubwo intumwa za rubanda zari muri uyu murenge zije kumva ibitekerezo by’ababaturage mu ivugururwa ry’itegeko nshinga cyane cyane mu ngingo yaryo ya 101.

Idrissa ngo bagomba gukoresha imbuga nkoranya mbaga bamagana abaharabika isura y'u Rwanda.
Idrissa ngo bagomba gukoresha imbuga nkoranya mbaga bamagana abaharabika isura y’u Rwanda.

Abaturage batandukanye bagiye batanga ibitekerezo, bagiye bibanda kuri byinshi Kagame yabagejejeho, bagashimangira ko ingingo ya 101, yavugururwa bakagira amahirwe yo gukomezanya nawe abayoboye, akabageza ku bindi byinshi yabijeje bitaragerwaho.

Rumwe mu rubyiruko rwatanze ibitekerezo rwikomye ababa hanze y’u Rwanda birirwa basebya u Rwanda, biyemeza ku ubu bagiye guhaguruka bagakoresha ikoranabuhanga nk’intwaro yo kagaragaza ibyiza u Rwanda rwagezeho bitewe na Kagame Paul.

Mpazimaka Idrissa wiga mu ishuri rikuru rya ISPG i Gitwe mu karere ka Ruhango, yahamagariye bagenzi be ko badakwiye gsinzira ngo bibwire u Rwanda ko rwageze aho rugomba kugera.

Abaturage bari bitabiriye ngo bahe abadepite ibitekerezo byabo.
Abaturage bari bitabiriye ngo bahe abadepite ibitekerezo byabo.

Arusaba ko rudakwiye gupfusha ubusa amahirwe rufite yp gukoresha ikoranabuhanga cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, bakabyifashisha bagaragaza ibyiza Kagame yagejeje ku Banyarwanda.

Mpazimaka akavuga ko we na bagenzi be cyane abo bigana, bamaze gufata gahunda y’uko bagiye kuri murandasi, bagomba kuhava bagize icyo bandika kigaragaza aho u Rwanda rugeze mu itembere, ndetse bakananyomoza abirirwa basebya u Rwanda ngo ruracyari inyuma.

Depite Byabarumwanzi wari uyoboye itsinda ry’abadepite bari muri aka karere ka Ruhango, akaba yashimiye gahunda y’uru rubyiruko, arubwira ko inzira rwahisemo ari nziza, yizeza abaturage bagiye batanga ibitekerezo, ko mu gihe gito bazasubizwa icyabivuyemo.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ibi umunyamakuru avuga nimpamo kuko hakiriwe ibitekerezo byinshi by ’abaturage baturutse mubice bitandukanye by’uyu murenge wa Bweramana berekana impamvu bumva itegeko nshinga ryahinduka byumwihariko ingingo zakumira president Kagame byumwihariko ingingo y’101 mukongera kuyobora abanyarwanda ahobahamyaga ko bakimukeneye muri byose bakikomereza iterambere bashingiye kubyo baratiraga intumwa zarubanda bagezeho ahobamuboneye.

Bayigamba yanditse ku itariki ya: 27-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka