Kirehe: Ngo nubwo bagiye gusezerana bagenda ku maguru basanga ubukwe bwabo bwararuse ubw’abagenda na V8

Byemero Ferdinand na Bakundukize Fortuné barishimira intabwe bateye yo kurushinga nta mikoro bakemera kugenda n’amaguru ibirori bikaryoha, bakaba basanga ubukwe bwabo bwarasumbye ubw’abagenda n’imodoko zihenze akenshi ari n’izo bakodesheje ku madeni.

Baganira na Kigalitoday nyuma y’ubukwe Bakundukize yagize ati “Njye mbona ubukwe bwacu bwaragenze neza kurusha abagenda mu modoka zihenze zimwe bita V8.

Rwose uyu musore namushatse muzi neza ko nta mikoro afite tubyumvikanaho dupanga ubukwe mu bukene bwacu ariko ubu turishimye bwagenze uko tutabikekaga”.

Bagenze ibirometero n'ibirometero n'amaguru ku munsi w'ubukwe bwabo.
Bagenze ibirometero n’ibirometero n’amaguru ku munsi w’ubukwe bwabo.

Akomeza avuga ko mbere yo gukora ubukwe babanje kugira ubwoba ko ibirori bitagenda neza ariko ngo bagiye kubona basanga bwitabiriwe n’imbaga y’abantu ku buryo batabikekaga. Avuga ko basangiye bike bari bafite ubukwe buraryoha abantu barishima barabyina karahava.

Byemero Ferdinand na we agira ati “Twapanze ubukwe nta mafaranga dufite Imana ibikora neza ubukwe buraryoha. Kugenda n’amaguru nta pfunwe na rike twagize kuko twumvaga nta kosa dufite”.

Icyo abasore n’inkumi babivugaho

Benshi mu bo twaganiye bemeza ko kugenda n’amaguru muri iki gihe bidakwiye. Bimenyimana Elysé ati “Muri iyi vision nta kuzana umwana w’abandi ntacyo mfite cyo kumutunga, abakobwa bashaka ubuzima bworoshye ntacyo yagukundira nta bintu ufite. Njye n’ubwo yaba ankunda namureka agashaka undi nkabanza kubona amikoro nta mikoro nabureka”.

Uwase Nadia agira ati “Reka mbabwize ukuri umusore udafite amafaranga sinakwemera ko tubana. Eh mu bukwe tukagenda n’amaguru mu muhanda sinamwemera, adafite amafaranga se yantunga? Wapi nshaka uwo tugenda mu modoka tukaryoshya”.

Nyuma y'ubukwe bahamya ko kugenda ku maguru ukishima nyuma y'ubukwe ari byiza kuruta kujya gushaka imodoka ihenze ku ideni ukazagorwa no kuryishyura nyuma yabwo.
Nyuma y’ubukwe bahamya ko kugenda ku maguru ukishima nyuma y’ubukwe ari byiza kuruta kujya gushaka imodoka ihenze ku ideni ukazagorwa no kuryishyura nyuma yabwo.

Bakundukize agira inama abakobwa kwirinda gukunda ibintu. Ati “Abakobwa ndabasaba gukunda umuntu aho gukunda ibintu kuko iyo nkunda ibintu sinari gushakana n’umusore w’umukene. Ibintu si byo byubaka hubaka umutima w’umuntu kandi ibyo bintu tuzabigeraho”.

Byemero na we agira inama abasore banga gushaka ngo ntibaragwiza imitungo, agira ati “Ubundi iyo abageni bahari nta gishobora kubuza ubukwe kuba, hari abenshi bakora ubuhenze bugacya bishyuzwa. Ibyo sibyiza, bakundane urukundo rutari urw’ab’isi”.

Aba bageni bavuga ko nk’uko babirahiriye imbere y’Imana n’imbere ya Leta ngo bagiye kubaka urugo rw’intangarugero bashyira hamwe baharanira iterembere ry’urugo rwabo n’igihugu muri rusange kandi ngo ubwo bukungu bafite icyizere cyo kuzabugeraho.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

wawuuu! ndabashimira cyanee! kandi mbifurije iterambere. naho uwo mukobwa wavuzengo ntiyashaka umukene we afite iki ngo uwo ushatse ahereho? cyangwa azajyana strees ,ubundi byose igisubizo kigasabwa umuhungu!ahaa abakobwa bamwe nabamwe mujye mwisuzuma

ALIAS yanditse ku itariki ya: 29-07-2015  →  Musubize

ndabakunze cyane kandi urugo ruhire

alias yanditse ku itariki ya: 29-07-2015  →  Musubize

Imana ibahe umugisha utagabanyije murugo rwanyu kko ibyo mwakoze nirwo rukundo ntirwirarira,ntirwikuririza, ahubwo ruhimbazwa n’ukuri iyaba urubyiruko twateke rezaga ejo hazaza byaba byiza kurusha gusa mukomereze Aho ahar’urukundo Imana ibihari

alias yanditse ku itariki ya: 29-07-2015  →  Musubize

Imana ibahe umugisha utagabanyije murugo rwanyu kko ibyo mwakoze nirwo rukundo ntirwirarira,ntirwikuririza, ahubwo ruhimbazwa n’ukuri iyaba urubyiruko twateke rezaga ejo hazaza byaba byiza kurusha gusa mukomereze Aho ahar’urukundo Imana ibihari

alias yanditse ku itariki ya: 29-07-2015  →  Musubize

nyine byarabacanze,kugenda n’amaguru se imodoka ihari ?

rot yanditse ku itariki ya: 28-07-2015  →  Musubize

Ubukwe ni ukwishima kuba barishimye umunsi w’ubukwe bwabo ndetse bagashagarwa n’inshuti n’abavandimwe ibyo birahagije.

Wagenda namaguru cyangwa imodoka icyangombwa nuko wumva uri muri mood y’umunezero n’uwo mwakunda ibindi byose ni ubusa.

Bagize neza cyane mbasabiye umugisha ku mana bazabyare baheke.

Gikundiro Nestore yanditse ku itariki ya: 28-07-2015  →  Musubize

Nibyizape ndishimye

RUCKY yanditse ku itariki ya: 28-07-2015  →  Musubize

ndabashimiye pe nabatanze ibitekerezo birubaka.nkabamboneyeho kubwiranabataha ubukwemunguzanyo.ngobagaragarenezacyane.nababwirako ataribyiza.mbifurijeurugoruhire.

RUCKY yanditse ku itariki ya: 28-07-2015  →  Musubize

ibyo bakoze turabashyigikiye,buriwese akwiriye gukora ubukwe buhuje n’ubushobozi bwe. bazagire urugo rwiza!!

peter yanditse ku itariki ya: 28-07-2015  →  Musubize

waaaauw aba bageni bazikureba kure kbsa, aho kugirango bemeze abantu ar’amadeni bagenda ukwimbaraga zabo ziri ndabakunze peeeh bagire urugo ruhire

Tuyisenge yanditse ku itariki ya: 28-07-2015  →  Musubize

jye dumusore ariko baduhaye isomo ryiza ryubuzi cyanecyane nko kurukundo mume namber yabo nzabatwerere

daniel imuhanga yanditse ku itariki ya: 27-07-2015  →  Musubize

Nshimye aba bageni.
Ndi umugabo wubatse umaranye n’u mugore imyaka 12 n’ubwo ntagenze n’amaguru mu bukwe bwange kuko Nari nifashije ariko nirinze isesagura risigaye mu bukwe bw$uyu munsi kandi mbona bitambujije kuba ndwubatse neza.
Abanyarwanda bakwiye kureba kwirarira bapanga Ubukwe burenze ubushobozi bwabo kuko icyubaka si depense z’Ubukwe ni inama z’abashakanye.

umusaza yanditse ku itariki ya: 27-07-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka