Mulinga: Bashyikirije Inteko Ishinga Amategeko inkwano y’umugeni basabye kandi bifuza ko bamubemerera vuba

Abaturage bo mu Murenge wa Mulinga mu Karere ka Nyabihu bashyikirije abadepite inkwano bavuga ko babatumye ku Nteko Ishinga Amategeko ngo bazayishyikirize iyo nka nk’inkwano bakoye Perezida Paul Kagame nk’umugeni basabye binyuze mu bitekerezo banditse ariko bakaba babigaragaje ngo berekane ko bamwishimiye.

Iyi nkwano batanze kuri uyu wa 26 Nyakanga 2015 igizwe n’inka, igisabo n’ibyansi ngo inka batanze izajya ikamirwamo.

Rugenera Jean avuga mu izina ry'abaturage yasobanuye impamvu bahisemo gutanga inkwano.
Rugenera Jean avuga mu izina ry’abaturage yasobanuye impamvu bahisemo gutanga inkwano.

Bayitanze ubwo abadepite bari mu Murenge wa Mulinga wo mu Karere ka Nyabihu bumva ibitekerezo by’abaturage ku mpamvu basabye ko ingingo y’101 yahinduka, Perezida Kagame agakomeza kuyobora u Rwanda.

Rugenera Jean, utuye mu Murenge wa Mulinga, mu Kagari ka Nkomane mu Mudugudu wa Mabare, mu izina ry’abaturage bo muri uwo murenge yagize ati “Iriya nka twayishyikirije Inteko Ishinga Amategeko uko ni bo twashyikirije ibyifuzo twatanze, ni bo ba databukwe, ni bo ba mabukwe”.

Yakomeje agira ati “Umugeni turacyamusaba ariko kugira ngo babone ubushake bwacu n’umunezero wacu no kubagaragariza ko dukeneye ko bihutisha gahunda yo guhindura iriya ngingo y’Itegeko Nshinga twashyizeho iriya nkwano kugira ngo babyihutishe mu mezi abiri cyangwa atatu tukumva ko bamaze kubyemeza.

Ibyo kugira ngo bagumye bavuge ngo baracyabyigaho,nta mpamvu. Ni twebwe abaturage twashyizeho Inteko Ishinga Amategeko, bagomba kumva ibyifuzo byacu”.

Ibyansi, igisabo n'igiseke kirimo ibyifuzo abaturage batanze basaba ko ingingo y'101 yahinduka byashyikirijwe abadepite.
Ibyansi, igisabo n’igiseke kirimo ibyifuzo abaturage batanze basaba ko ingingo y’101 yahinduka byashyikirijwe abadepite.

Yakomeje agira ati “Iyo wageraga kwa nyokobukwe warakoye, yahitaga akubita hirya no hino. N’iyo yaba ari amashaza yashyize mu kamuga yahitaga ayakubita mu nkono agateka akagaburira umukwe akarya agahaga”.

Mu baturage barenga 50 bahagurutse batanga ibyifuzo byabo bavuga impamvu banditse bagaragaza ko Perezida Kagame yakomeza kubayobora, uretse uwavuze ko yayobora manda y’imyaka 14 ubundi agashaka intore muri nyinshi yatoje yizeye na yo ikayobora, bamwe bagaragaje ko yabayobora yasaza agaha ubuyobozi umwana we na we akayobora abandi bagasaba ko yayobora kugeza ashaje.

Uwayisenga Yvonne na Uwamama Marie Claire nk’abadepite bari muri uyu murenge, bashimye abaturage ku bw’ibitekerezo byabo, banyurwa n’uburyo uretse inka bakoye banongeye gutanga agaseke karimo ibyifuzo byabo.

Yaba inkwano bahawe yo gushyikiriza inteko ishinga amategeko ndetse n’ibyifuzo bahawe, basezeranije abaturage ko ubwo butumwa bazabugeza aho babatumye.

Mu Karere ka Nyabihu, abasaga ibihumbi 93 ni bo bari baranditse basaba ko ingingo y’101 y’itegeko nshinga yahinduka. Ari abanditse ari n’abataranditse, bose ubu bakaba biyemeje kubwira abadepite imbonankubona akabari ku mutima.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Aba banyarwanda bo mumurenge wa Mulinga ndabashyimiye cyane ahubwo kugirango iri tegeko nshinga ryijana nimwe 101 rihindurwe vuba nasabaga ko nindi mirenge yazana inkwano yayo umugeni akarimbishywa vuba ubundi tukibera mu rwatubyaye neza kandi mumahoro
Abadepite bacu batugirire vuba ariko si ukubategeka ahubwo ni ukubasaba murakoze kubwo kwakira icyifuzo cyanjye.

manirarora jean claude yanditse ku itariki ya: 19-11-2015  →  Musubize

rwose muzehe wabanyarwanda abyumve ntazaduhemukire ngo ibyifuzo byacu byokumusabira indimanda ngo maze we ayange yaba aduhemukiye nka banyarwanda tukimukeneye.

mugabo yanditse ku itariki ya: 28-07-2015  →  Musubize

Ndashimira abanyarwanda kobazi guhitamo,bakamenya ikibagirira akamaro, aho yatuvanye nihabi byonyine kuba ntawukitwa umuhutu,umututsi,umutwa ngo ubizire kd utariremwe ni ibyo gushimwa cyane ikindi umutekano niwose mugihugu,mfite uburenganzira bwo gutura aho nshaka mugihugu cyanjye.Iyakwimitse ,ikagutoranya yari ibizi ijye ikundindira amajya n’amaza igitondo n’ikigoroba turagukunda.

Betty yanditse ku itariki ya: 28-07-2015  →  Musubize

hahaha.... nukuri Perezida wacu nizereko afite uburyo abana ukuntu abanyarwanda bamukunda nubwo nsanze mbizi neza ko abizi ariko ubu noneho abanyarwanda babonye umwanya wo kumugaragariza urukundo bamufitiye

claire yanditse ku itariki ya: 27-07-2015  →  Musubize

mwese ibyo muvuga birumvikana cyane Kagame akwiye indi manda maze amahoro agakomeza guhinda

gatesi yanditse ku itariki ya: 27-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka