Kutagira amakuru y’ubwishingizi bw’amazu bituma batabwitabira kandi buhendutse

Kuba abantu batabona amakuru ajyanye n’uko ubwishingizi bw’amazu bufatwa n’ibiciro byabwo ngo biri mu bituma batitabira gushinganisha imitungo yabo itimukanwa nk’amazu bakeka ko ubwishingizi buhenze cyane ku buryo batayabona.

Impanuka z’inkongi z’umuriro zigenda ziyongera umunsi ku wundi. Gusa, mu mwaka wa 2014, habaye inkongi z’umuriro 139 zibasiye amazu abantu batuyemo, inganda n’amashuri hirya no hino mu gihugu.

Ba nyir’amazu usanga barira ayo kwarika nyuma y’izo mpanuka kuko ibyabo byose biba byatikiriye mu nzu kandi abenshi nta bwishingizi bafite, bakongera gutangirira ubuzima bwabo hasi.

Ndemano Medesar, umuturage wo mu Mujyi wa Musanze wafashe ubwishingizi bw’inzu ye, avuga ko kubaka inzu bigoye kandi bisaba amafaranga mensh, kuba yashya ukabura aho werekeza ngo akaba ari ikintu kibabaje kubera ko utafashe ubwishingizi.

Asanga impamvu abantu batitabira gushinganisha imitungo yabo cyane cyane amazu mu bwishingizi ari uko baba badafite amakuru bakeka ko ubwo bwishingizi buhenze cyane.

Agira ati “Njye numva nta makuru baba bafite .Niba ufite inzu ifite agaciro ka miliyoni 40 wajya gusaba insurance (ubwishingizi) bakaguca ibihumbi 80 ku mwaka kandi muri iki gihe impanuka z’inkongi ni nyinshi rero ufite information (amakuru) nyayo ntawe utajya gufata ubwo bwishingizi.”

John Bugunya, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Sosiyete y’Ubwishingizi, Prime Insurance Company, ubwo yasuraga abakiriya babo mu Karere ka Musanze na Gakenke kuwa 23 Nyakanga 2015 na we yashimangiye ko basanze abantu benshi badafite amakuru ku bwishingizi bw’amazu none bafite muri gahunda yabo kwegera Abanyarwanda kugira ngo bagire ayo makuru babwitabire kuko bubafite akamaro.

Akenshi na kenshi batinya gufata ubwo bwishingizi bakeka ko buhenze ariko umuyobozi wa Prime insurance yabwiye Kigali Today ko inzu zisanzwe ku kwezi zishyura amafaranga ari hagati y’i 3000 na 5000.

Uretse kutagira amakuru, amasosiyete y’ubwishingizi atungwa urutoki ko atinda kwishyura abafashe ubwishingizi bigaca intege abantu ariko habayeho kwishyura vuba abakiriya babo hari icyo byahindura.

Sibomana Cyprien yafashe ubwishingizi bw’imodoka muri Prime Insurance company ikagira impanuka akishyurwa mu byumweru bibiri avuga ko byatumye afata ubwishingizi bw’inzu n’uburezi bw’abana.

Akangurira n’ abandi gutera ikirenge mu cye bagafata ubwishingizi bw’inzu babamo cyangwa bakoreramo kuko bizabarinda kugira ikibazo cyo kubura aho berekeza igihe habaye impanuka igashya.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

murakoze, prdmeum yubwishingize bwamashuri yabana ihera kurangahe? murakoze.

mwesigwa yanditse ku itariki ya: 25-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka