Polisi yaangiye urugamba rwo gukumira ibikoresho by’ibyiganano bitaratangira guteza ikibazo

Polisi y’igihugu yatangiye ubukangurambaga bwo kwigisha abapolisi uburyo bwo gukumira ibikoresho by’ibyiganano, kubera impungenge ifite z’uko bishobora kuzaba byinhsi bigatangira guteza ibibazo mu baturage.

Umuvugizi wa Police y’u Rwanda CSP Twahirwa Celestin atangaza ko nubwo ibikoresho byibyiganano n’ibidafite ubuziranenge bitarateza ikibazo mu Rwanda kubera ubuke bwabyo, hakwiye gushyirwa imbaraga nyinshi mu kubikumira.

Abapolissi bo mu Rwanda no hanze n'abandi barebwa n'iki kibazo bari bitabiriye inama.
Abapolissi bo mu Rwanda no hanze n’abandi barebwa n’iki kibazo bari bitabiriye inama.

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nyakanga 2015, ubwo hatangizwaga amahugurwa yateguwe na Polise y’u Rwanda ifatanyije na Polise mpuzamahanga (Interopol), ahuje abapolisi 30 bo mu Rwanda n’abandi bo hanze n’abafite aho bahurira n’ibyo bikoresho, kugira ngo bafatire hamwe imyanzuro ifatika yo kubikumira.

CSP Twahirwa yavuze ko impamvu y’aya mahugurwa ari ugukumira ibi bikoresho by’ibyiganano n’ibidafite ubuziranenge, ari uko hari ibyinshi bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abantu, biramutse bitarwanyijwe kare.

Yagize ati “Nk’iyi miti bazana batera mu myaka, amafumbire cyangwa se imiti ihabwa abarwayi kwa muganga, biramutse bititondewe ngo mu gihugu hinjire ibitari ibyiganano kandi bifite ubuziranenge, bishobora guteza ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage.”

CSP Twahirwa Celestin mu kiganiro n'abanyamakuru.
CSP Twahirwa Celestin mu kiganiro n’abanyamakuru.

Yanatangaje kandi ko ibi bikoresha impamvu bigomba kurwanywa bikanakumirwa ari uko, ibi bikoresha bimunga ubukungu bw’igihugu kuko abenshi babicuruza batishyura imisoro, anongeraho ko muri ibyo bikoresho harimo n’amafaranga y’amakorano usanga amunga ubukungu bw’igihugu ku buryo bukomeye.

CSP Twahirwa agira inama abaturage kwirinda ibikoresha bya magendu cyane cyane imiti, abasaba kugura imiti ahantu hizewe niba bafite uburwayi, kugirango batazahura n’icyo kibazo cyo guhangikwa bagahabwa ibihimbano bikabagiraho ingaruka.

Yanagiriye inama abakora ubucuruzi butandukanye bw’ibikoresho nk’ibi, kuzajya nabo barangura ahantu hizewe kandi bakagisha inama abakozi b’ikigo cy’ubuziranenge mbere yo kurangura kuko iyo bafatanywe ibihimbano n’ibidafite ubuziranenge babihomba.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

police yacu nkunda ko ihora izana udushya igira ngo abanyarwanda n’ibyabo birusheho kugira amahoro

rulinda yanditse ku itariki ya: 21-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka