Kanzenze: Abajura bateye Sacco bica umurinzi ariko babura amafaranga

Abajura bitwaje intwaro baraye bateye banki Umurenge Sacco Kanzenze yo mu murenge wa Kanzenze bica umurinzi bakomeretsa undi ariko ntibabona amafaranga bashakaga, mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki 20 Nyakanga 2015.

Umucungamutungo w’iyi Sacco Byukusenge Mugenzi Christopher, yatangarije Kigali Today ko abateye Sacco bataramenyekana ariko amafaranga yaraye muri Sacco abajura ntibashoboye kuyatwara.

yagize ati "Nubwo abajura bishe umuzamu undi agakomereka amafaranga y’abaturage ntiyibwe, kuko yari muri mutamenwa zikomeye zananiye abajura. Batwara Mudasobwa dukoresha na Modem ya Internet."

Inkuru y’ubu bujura yamenyekanye mu gitondo ubwo abaturage babonye umurambo w’muzamu witwa Halerimana Daniel, batabaje ubuyobozi basanga undi muzamu Byukusenge Wenslas yakomeretse bikomeye.

Byukusenge urimo gukurikiranwa n’abaganga ku bikomere, yatangaje ko atashoboye kubamenya ndetse n’umubare wabo, kubera babaguye gitumo bakamukubita ikintu mu mutwe agahita agwa naho, ku buryo atamenyeye igihe mugenzi we yiciwe.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka