Dig Dog arimo gukora indirimbo asaba Perezida Kagame kutazatenguha Abanyarwanda yanga kongera kubayobora

Umuraperi wa mbere mu Karere ka Nyamasheke na Rusizi, aho bakunze kwita mu Kinyaga, nyuma yo kwegukana “Kinyaga award” ngo arimo gukora indirimbo izasohoka yitwa “Umusaza ni umusaza” asabamo Perezida Kagame kutazatenguha Abanyarwanda yanga icyifuzo cyabo cyo kongera kubayobora.

Niyonkuru Albert uzwi ku izina rya Dig Dog, avuga ko indirimbo ye yayise “Umusaza ni umusaza” bishatse kuvuga ko umubyeyi aba ari umubyeyi, kandi ko aha agaciro abana be bityo iyo bamusaba ibintu bashyize mu gaciro umubyeyi adashobora kubibima.

Umuraperi Dig Dog watwaye "Mu Kinyaga Award" arimo gukora indirimbo isaba Perezida Kagame kumva ibyo Abanyarwanda bamusaba akemera gukomeza kubayobora. Uyu muhanzi asaba n'abandi bahanzi kumufsha bagasaba Kagame kumva icyo Abanyarwanda bashaka.
Umuraperi Dig Dog watwaye "Mu Kinyaga Award" arimo gukora indirimbo isaba Perezida Kagame kumva ibyo Abanyarwanda bamusaba akemera gukomeza kubayobora. Uyu muhanzi asaba n’abandi bahanzi kumufsha bagasaba Kagame kumva icyo Abanyarwanda bashaka.

Agira ati “Mu ndirimbo yanjye ‘umusaza ni umusaza’ nderekana aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze, ibyo yagiye abwira Abanyarwanda bikaba ingiro, bakaba basigaye bisanga mu gihugu cyabo bumva bareshya kandi bafite urukundo rw’igihugu cyabo, umugabo nyakuri rero ni umugabo nyakuri”.

Dig Dog avuga ko Abanyarwanda bamaze kugaragaza uruhande baherereyemo, ko bifuza ko ibyo bamaze kubaka byakomeza gutera imbere, kandi bagakomeza kugendwa imbere na Paul kagame, bityo akaba yiteze ko na we atazasubiza inyuma ibyo bamusaba.

Agira ati “Muri iyi ndirimbo yanjye ndasaba Perezida wacu dukunda kutazadutetereza, akazemera kutujya imbere tukagumya kwiha agaciro mu Rwanda no mu ruhando mpuzamahanga. Twamaze kubigaragaza nta wundi dushaka uretse Paul Kagame”.

Dig Dog asaba ubufasha abandi bahanzi ngo binginge Perezida Kagame azemere ashyire mu bikorwa ibyo Abanyarwanda bamusaba, yongere abayobore.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

you Dig go ahead man. Turagushyigikiye twese turabyifyza.

Tuyishime jeremie yanditse ku itariki ya: 24-07-2015  →  Musubize

Nishimiye kubona umuvandimwe atera imbere mu bahanzi nya Rwanda numwananzi twakuriye hamwe hongera brother

Maurice yanditse ku itariki ya: 16-04-2018  →  Musubize

Ni byiza kdi imana ibimufashemo rwose !!!

irambona joseph yanditse ku itariki ya: 18-04-2018  →  Musubize

twese abanyarwanda nibyo twifuza. we don’t want to go Back.

Tuyishime jeremie yanditse ku itariki ya: 24-07-2015  →  Musubize

Dig dog ibyo avuga Niko twese tubyifuza kdi nakomereze aho. Dig Dog never give up.

@JMV yanditse ku itariki ya: 21-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka