Umucuruzi w’ifumbire azajya yifashisha terefone ye igendanwa abashe kugaragariza Minisiteri y’Ubuhinzi ifumbire yaranguye, iyo yacuruje, itaracurujwe uko abahinzi bitabira kuyikoresha n’ibindi.
Ubu buryo bukaba bwarazanywe n’Ikigo gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi ,IFDC, kibinyujije mu mushinga wacyo PREFER, hagamijwe gufasha Leta mu kwegurira abikorera ubucuruzi bw’ifumbire mvaruganda.
Lambert Niyonshuti, umukozi wa IFDC/PREFER mu Karere ka Muhanga, avuga ko ubu buri mucuruzi wese ucuruza ifumbire, IFDC yamaze kumuha terefone igendanwa igizweho “Android”, zikaba zarashyizwemo ubu buryo bwa MFARMS, bazajya bifashisha gutanga ayo makuru.
Niyonshuti akavuga ko ubu bamaze guha amahugurwa buri mucuruzi wese, uko azajya akoresha ubu buryo, ndetse muri buri karere hakazajya hatoranywamo abacurizi batatu babizobereyemo kurusha abandi, babahe amahugurwa yihariye yo gufasha abandi bagize ibibazo by’izi terefone zigezweho.
Ngo hari n’abayobozi b’ama zone bazafasha mu guhuza abacuruzi b’amafumbire muri zone zabo, kubaha ubufasha bw’ibanze no gukemura ikibazo cyabaho kuri iryo koranabuhanga. Ibi bikazakemura ibibazo bahuraga na byo, kuko bagombaga guhamagara umukozi ubishinzwe ku karere.
Abacurizi b’ifumbire bakaba bishimira iyi serivise begerejwe ,kuko yabongereye ubumenyi ku bucurizi bwabo.
Mushimiyimana Chantal , umwe mu bacuruzi b’ifumbire wanahawe aya mahugurwa yo kuzajya afasha bagnezi be begeranye, avuga ko uburyo bwa MFARMS yabwishimiye cyane, kuko ari ikoranabuhanga rije mu buhinzi rizabafasha mu gutanga amakuru, gukora igenamigambi ryabo no kumenya ibyo bacuruje mu buryo buboroheye.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
Maze kumenya ko Murenzi Supply Company Ltd ariyo Distributeur Officiel w’uruganda rwa YARA mu Rwanda.Yari yaribagiranye mu isoko ry’amafumbire kandi ibarirwa muzabanje ku isoko ariko igarutse yemye muri YARA.Zitugezeho vuba twihingire.
hano si aho kwamamariza urwo ruganda rwa Yara.munyure mu nzira mwari musanzwe munyuramo yokubona amafumbire cyane cyane kuri cooperative zibahuza mu turere.
Ifdc warakoze cyaneee ibyo ukora birivugira
Rega iri niryo bita ikoranabuhanga, ahubwo dukwiye kugeza ikoranabuhanga no mu bindi byiciro
Birashimishije cyaneeee kubona ikoranabuhanga mu buhinzi.
congs kuri Lambert wahuguye abo bacuruzi. na IFDC uko yafashije abacuruzi.byaciye kakavuyo kabaga mu mafumbire.murakoze
None se za zindi twakoreshaga turazishyirahe ko twamaze kuzifata kandi dushaka Yara yujuje ibyangombwa nk’uko Minagri yabitangaje taliki ya 9/7/2015?Ese iyo fumbire iboneka he kandi gute?
None se za zindi twakoreshaga turazishyirahe ko twamaze kuzifata kandi dushaka Yara yujuje ibyangombwa nk’uko Minagri yabitangaje taliki ya 9/7/2015?Ese iyo fumbire iboneka he kandi gute?
Iyi gahunda iziye igihe.Nawe se kuba igiye gutangirana n’ifumbire mpuzamahanga ya YARA yashyigikiwe na Minagri kuba ariyo ikwiranye n’ubutaka n’ibihingwa bibuhinzeho si ubutabazi kubahinzi bahuraga n’amafumbire adafite inkomoko izwi.Bahinzi mugane YARA mutazuyaje.
iyi nzira ni nziza cyane kugira ngo minagri ifashe abanyarwanda mu buhinzi buteye imbere
Iki gikorwa ni cyiza cyane, cyakozwe mu turere twose tw’igihugu.
Mu turere tugira abacuruzi benshi, hahuguwe abacuruzi bashinzwe amazone batanu muri buri Karere.