Nyamasheke: Ababarirwa muri 60 barangije imyuga banahabwa impamyabumenyi n’ibikoresho

Abanyeshuri basaga 60 bigaga ibijyanye n’ubumenyingiro muri Paruwasi Gaturika ya Nyamasheke basoje amasomo bari bamazemo imyaka ibiri bahabwa impamyabumenyi ndetse bahabwa n’ibikoresho by’ibanze bazaheraho bifite agaciro ka miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda.

Muri uyu muhango wabaye ku wa 16 Nyakanga 2015, abasoje amasomo yabo bari mu byiciro bitatu birimo ubudozi, ububaji ndetse no gusudira.

Bahabwa impamyabumenyi n'ibikoresho bizabafasha.
Bahabwa impamyabumenyi n’ibikoresho bizabafasha.

Abarangije basabwe kwibumbira hamwe bagakora, bakiyubaka kandi bakanubaka igihugu, kuko bahawe umusingi uzabafasha kugera ku nzozi zabo.

Kwibuka Jean Damascene, aushinzwe Uburezi mu Murenge wa Kagano, yavuze ko abona icyizere muri uru rubyiruko nk’urugiye kuba amaboko y’igihugu bakazafasha sosiyete kwiyubaka.

Yagize ati “Uru rubyiruko turwitezeho ko rutazandagara, bacitse ingeso mbi, bagiye kwihangira imirimo bakorere hamwe ku buryo n’ubufasha bazakenera buzabubonera hamwe, bahawe ubumenyi kandi bahawe n’ibikoresho bizabibafashamo”.

Urubyiruko rwahamagariwe kwiga ubumenyingiro.
Urubyiruko rwahamagariwe kwiga ubumenyingiro.

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyamasheke, Alexis Nshimiyimana, yasabye uru rubyiruko kwibumbira mu makoperative, asaba n’urundi rubyiruko rutaragana bene aya mashuri kwitabira kwiga ibijyanye n’ubumenyi ngiro kuko ari byo bizatuma biyubaka kandi bakuba n’igihugu cyabo.

Yagize ati “Mwahawe ibikoresho ndetse n’ubumenyi murabifite, mwishyire hamwe mukore mubibyaze umusaruro mushobore kwiyubaka no kuba sosiyete Nyarwanda”.

Abayisenga Solange, wasoje amasomo mu kudoda, avuga ko yiteze ubuzima bwiza mu gihe kizaza kandi yumva yaramenye neza ibyo yize bityo akaba abonye umusingi ugiye kumufasha kuzabaho neza.

Abaturage ba Autriche bavuga ko bazakomeza gufasha u Rwanda kwiyubaka.
Abaturage ba Autriche bavuga ko bazakomeza gufasha u Rwanda kwiyubaka.

Agira ati “Ngiye kwihangira imirimo, nkore ngire amafaranga, ubumenyi ndabufite kandi n’ibikoresho byo gutangira ndabifite”.

Iyi Paruwasi ya Nyamasheke imaze gusohora abanyeshuri basaga 300 biga ubudozi, ububaji ndetse no gusudira.

Ibi byose bakaba babiterwamo inkunga n’abagiraneza bo muri Paruwasi ya Karlau yo mu gihugu cya Autriche.

Ibi bikorwa bafatanya n’abaturage b’igihugu cya Autriche, birimo kubakira abatishoboye no gufasha mu burezi bikaba bimaze gutwara amafaraga agera kuri miliyoni 12 z’amadorari y’Amerika guhera mu mwaka wa 2008.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

tubitezeho umusaruro mu iterambere ry’akarere kabo n’igihugu muri rusange

Lando yanditse ku itariki ya: 19-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka