Bigogwe: MIDIMAR yahaye imiryango 53 y’abahungutse amabati afite agaciro ka miliyoni zisaga 12

Minisiteri ifite mu nshingano zayo gucunga Ibiza no gucyura impunzi, MIDIMAR, kuri uyu wa 15 Nyakanga 2015, yahaye imiryango 53 yo mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu igizwe n’abahungutse kuva mu mwaka wa 2009 kugeza ubu inkunga y’amabati afite agaciro ka miliyoni zibarirwa muri 12 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi miryango ngo yabagaho imwe ikodesha indi ifite amazu afite ibisenge bifite amabati ashaje.

Amabati 2, 120 ni yo batanze ku miryango 53.
Amabati 2, 120 ni yo batanze ku miryango 53.

Mutuyeyezu Emmanuel, Umukozi wa MIDIMAR mu Karere ka Nyabihu avuga ko hatanzwe amabati ibihumbi 2,120 ku buryo buri muryango wahawe amabati 40.

MIDIMAR ngo yayatanze igamije gufasha abahungutse gusakara amazu yabo n’ubwiherero ku buryo bava mu bukode abandi bakavugurura ibisenge by’amazu yabo byari bishaje kugira ngo babafashe kugira imibereho myiza.

Nsabimana Emmanuel, umwe muri bo, avuga ko nta cyiza yaboneraga mu mashyamba ya Congo. Kuva yatahuka yishimira ibyiza Leta y’u Rwanda iri kumugezaho,mu gihe ngo atigeze anatekereza ko yabinabona.

Mu mibereho ye, ubusanzwe ntaho yari afite ho kuba usibye guhora asembera abantu bamucumbikira. Gusa ngo ubu akaba agiye gusakara inzu ye,ubundi akabaho neza,nta kongera gusiragira.

Nsabimana Emmanuel ufite imyaka 28,utuye mu Kagari ka Kijote watahutse 2009 ngo agiye gusakara inzu ye, ngo hehe no gusiragira bamucumbikira.
Nsabimana Emmanuel ufite imyaka 28,utuye mu Kagari ka Kijote watahutse 2009 ngo agiye gusakara inzu ye, ngo hehe no gusiragira bamucumbikira.

Naho Ayinkamiye Vestine, watahutse 2013 avuye Nyanzare muri Congo, we ngo yatangajwe n’uko yakiriwe n’ibyo yabonye mu Rwanda ku bijyanye no kwita ku muturage.

Ngo kuva yaza yakomeje kwitabwaho muri gahunda nyinshi,none abonye n’aho kuba. Arashima MIDIMAR na Leta y’u Rwanda uburyo yita kubaturage bose.

Aya mabati atanzwe mu bikorwa byo gusubiza mu buzima busanzwe Abanyarwanda batahutse. Iki ni igice cya kabiri batanze nyuma yo kuyaha abahungutse bo mu Murenge wa Mukamira.

Iki gikorwa kandi kikaba kije gikurikira icy’urubyiruko rugera kuri 77 rwafashijwe kwiga imyuga itandukanye mu gihe cy’amezi 6, rukanahabwa ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni zigera kuri 30 bizifashishwa mu gushyira mu bikorwa ibyo bize.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubwo bahawe isakaro barikoreshe neza kandi bashimire midmar yabafashije. aba bahungutse bakomeze bakandurire bene wabo basigayeyo batahe iwacu ni amahoro

dushime yanditse ku itariki ya: 16-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka