Yagiye mu ndege yambaye imyenda myinshi bimutera kugwa yataye ubwenge

James McElvar, umwe mu baririmbyi bagize itsinda ry’abanya-Ecosse ryitwa "Rewind", aherutse kurira indege agerekeranyije imyenda 12 yanga kwishyura amayero 50 (hafi 40.000FRW) kubera ko yari yarengeje ibiro yari yemerewe kujyana mu ndege, bimuviramo kwikubita hasi yataye ubwenge mu gihe cy’urugendo.

Amaze kubwirwa ko agomba kuriha ibiro birenga ku byo yemerewe, bitewe n’igikapu cya kabiri yari afite, James McElvar yiyemeje kugerekeranya imyenda yari atwaye kugira ngo agabanye uburemere bw’umuzigo.

Umuhanzi wo muri Ecosse, Mc Elvar yambaye imyambaro myinshi yanga kuyishyurira mu rugendo rwo mu ndege bimutera kurabirana yisanga mu bitaro.
Umuhanzi wo muri Ecosse, Mc Elvar yambaye imyambaro myinshi yanga kuyishyurira mu rugendo rwo mu ndege bimutera kurabirana yisanga mu bitaro.

Yambaye imipira y’amoko magufi itandatu, arenzaho imipira y’imbeho ine, amakoti abiri, amapantaro y’amakoboyi atatu, amapantaro abiri bakorana siporo ndetse n’ingofero ebyiri.

Ku bw’amahirwe makeya, aya mayeri ye yaje kumugaruka, kuko ubwinshi bw’imyenda yari yambaye bwatumye ashyuha birenze bimuviramo kugwa yataye ubwenge.

Nyuma y’iyo mpanuka yikururiye yabwiye igitangazamakuru DailyMail ati «Byatangiye mbura umwuka, hanyuma njye nkeka ko ari ikibazo cy’umutima ngize!»

Yakomeje agira ati «Byambereye ikibazo gikomeye, kuko nataye ubwenge inshuro ebyiri zose. Tugeze i Glas¬gow nahise njyanwa kwa muganga. » Icyakora mu bitaro ntiyatinzeyo kuko yahise akira.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Niwowe Wabyikoreye.!

Davide yanditse ku itariki ya: 5-09-2015  →  Musubize

hhhhhhhhh mbega so funny kbsa

mignonne yanditse ku itariki ya: 18-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka