Muhanga: Ngo ntibari bazi ko umugabo ashobora guhohotera umugore yishakiye bakora imibonano mpuzabitsina

Bamwe mu bagabo bo mu Karere ka Muhanga bavuga ko bari bazi ko gukora imibonano mpuzabitsina n’abo bashakanye nta hohoterwa ririmo igihe cyose umugore ataburanye cyangwa ngo yivumbure.

Abagabo bavuga ko bahohoteraga abagore babo bitwaje ko babashatse kandi umuco nyarwanda ukaba warabibemererage, cyakora nyuma y’uko basobanuriwe ibice bigize ihohotera, abagabo basanga bajyaga bahohotera abagore babo igihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Mukasine avuga ko nubwo hubakwa ibigo bifasha abahohotewe ari byiza kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Mukasine avuga ko nubwo hubakwa ibigo bifasha abahohotewe ari byiza kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Bimwe mu byo abagabo bakoreraga abagore birimo ihohoterwa mu gihe cyo gutera akabariro, harimo kudategura abagore no kumva ko umugore ari uwo gutegeka gusa bikagira ingaruka zitari nziza mu byishimo byo mu buriri.

Bamwe mu bagabo bavuga ko usibye umuco wasaga nk’aho ushyigikira ko umugore abarirwa mu mutungo w’urugo, ngo n’ubujiji mu bumenyi bw’imyororokere bwari bukiri bwinshi, kuko usanga hakiri abantu babyara abana benshi bazi ko umugore abereyeho kubyara gusa.

Mu gihe cy’imibonano bamwe mu bagabo bamaze kwigishwa ibijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bavuga ko bagiye guhindura byinshi.

Ngatuyemungu Alphonse agira ati “Hari abagabo b’ibiro 120 bajya hejuru y’abagore babo kugeza barangije, ariko njyewe nasobanukiwe ko hari ubundi buryo nabigenza, nkihengeka cyangwa tukicara, ikindi kandi nta gitugu ngo uri umugabo ahubwo ugomba kubisaba umugore”.

Ngatuyimana, umwe mu baturage bo mu Karere ka Muhanga, avuga ko hari benshi batazi uburyo bakoresha kugira ngo borohereze umugore igihe barimo kubaka urugo.
Ngatuyimana, umwe mu baturage bo mu Karere ka Muhanga, avuga ko hari benshi batazi uburyo bakoresha kugira ngo borohereze umugore igihe barimo kubaka urugo.

Karuganda Edouard, na we waru uzi ko nta hohoterwa mu mibonano mpuzabitsina mu gihe umugore wamwishakiye, avuga ko bikwiye ko abagabo bigishwa mu nama zitandukanye kugira ngo bamenye uko bitwara mu mibonano mpuzabitsina n’abo bashakanye, kandi n’abana bagatangira kubiganirizwa mu burere bwabo.

Mukasine Caroline, Umukozi mu Kigo cy’Ubuzima gishamikiye kuri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe kureberera serivisi zihabwa abahuye n’ ihohoterwa, avuga ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rigenda ryigaragaza uko abantu bakangurirwa kurirwanya, akavuga ko iryiganje cyane ari irikorerwa abagore kurusha irikorerwa abagabo.
Akomeza avuga ko abangavu bari ku kigero cy’imyaka 18 ari bo bahohoterwa cyane, naho abahungu bo mu kigero cy’imyaka itanu bagakurikiraho, aho abakozi bo mu ngo ari bo babafata, mu gihe abakobwa bo bafatwa n’ababaruta, cyangwa bo mu miryango yabo.

Mu rwego rwo kurushaho guhashya ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina, Minisiteri y’Ubuzima ikaba ivuga ko imaze kubaka ibigo 17 ( Isange one stop centre) byita ku bahohotewe hirya no hino mu gihugu. Akarere ka Muhanga na ko kakaba kamaze kubona iki kigo gifite abakozi bashinzwe kwita ku bahuye n’ihohoterwa.

Cyakora, ngo ubufatanye bw’inzego burakenewe cyane kuko usanga hakenewe ubukangurambaga ku mategeko arengera umuntu, kurwanya amakimbirane hagati y’abashakanyem no kugaragaza ihohoterwa aho kurihishira.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

UGOMBA KUMUHA IGIHE ABISHATSE NUKO ABISHAKA KUKO NIWOWE UBA WARAMWISHAKIYE

KASINE yanditse ku itariki ya: 30-07-2015  →  Musubize

Ubundi biba byiza iyo bombi babyumvikanyeho

Vincent yanditse ku itariki ya: 20-07-2015  →  Musubize

jyewe umugore wanjye ntashaka ko dusomana kandi ntakibazo cyuburwayi mfite mukanwa ikindi ntabwo ashaka ko mujya hejuru ibiro byanjye ni 70 nawe afite 60 sikuvuga ngo ndamuryamira nkamushyiraho ibiro byinshi noneho akantegeka kumurongora anteye ikibuno muri make ncishije inyuma noneho narangiza rimwe we ngwarumva arushye kandi ngo birahagije murumva atampohotera? MBIGENZE GUTE?

alias yanditse ku itariki ya: 13-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka