Uburyo bushya bwo kugurisha ibirayi bwitezweho kuzateza imbere abahinzi ntibakorere mu gihombo

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ifatanyije n’Urugaga n’Abikorera ndetse n’amakoperative y’abahinzi bumvikanye ku buryo bushya bwo gukusanya umusaruro w’ibirayi no kuwugeza ku isoko bwitezeho kurinda abahinzi igihombo bahuraga na cyo mu buhinzi bwabo.

Ubuhinzi bw’ibirayi bukorwa cyane cyane mu turere twa Burera, Musanze, Nyabihu na Rubavu bwagiye burangwa n’ibibazo byo kubura imbuto nziza n’isoko ryabyo, guhinga abahinzi bakagurisha ku giciro kiri munsi cy’ibyo bashoye mu buhinzi kubera abo bita abamamyi bagurira abacuruzi ibirayi mu mirima bakaba ari bo bagena igiciro bishakiye.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Francois Kanimba, aganira n'abayobozi b'ubuturere duhingwamo ibirayi byinshi bungirije bashinzwe ubukungu n'abayobozi ba RPT Ltd.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba, aganira n’abayobozi b’ubuturere duhingwamo ibirayi byinshi bungirije bashinzwe ubukungu n’abayobozi ba RPT Ltd.

Ibi bibazo byabaye karande byanacaga intege abahinzi kuri ubu biri mu nzira zo gukemuka kuko uburyo bushya bwo kugurisha ibirayi bumaze amezi atandatu buganirwaho bwitezweho gukemurira ibyo bibazo niburamuka bushyizwe mu bikorwa neza.

Ibirayi bizajya bikusanywa n’umucuruzi cyangwa koperative yagiranye amasezerano n’abahinzi ku makusanyizo azwi 153 yashyizweho mu turere twa Musanze, Burera, Nyabihu na Rubavu maze bigurishwe na sosiyete yitwa “Regional Potato Trade Ltd” ku isoko rigari rya Kigali. Abahinzi bazaba bafitemo imigabane ya 40% na yo ikagira imigabane ya 40% mu makusanyirizo y’abahinzi.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba, aganira n’abahagariye amakusanyirizo n’abayobozi ba sosiyete RPT Ltd kuri uyu wa 10 Nyakanga 2015 yashimangiye ko iyi gahunda nshya yashyizweho igamije gufasha umuhinzi w’ibirayi guhinga akunguka.

Agira ati “ Icya mbere cy’ingenzi tugamije ni uko umuhinzi w’ibirayi mu Rwanda hakorwa ibishoboka byose ntazahabwe igiciro kiri munsi cy’icyo yashoye hashyizweho inyungu iringaniye ubu tugereranye ko yaba ari 25% y’ibyo yashoye.”

Hari impungenge z’uko iyo sosiyete bitewe n’uburyo izakorana n’abahinzi isa n’aho yeguriwe isoko ry’ibirayi byera muri utwo turere 4 ringana na 80% by’ibirayi byera mu gihugu cyose ariko mu bisobanuro atanga bitagaraza neza aho abandi bacuruzi bazamenera, Minisitiri wa MINICOM avuga ko n’ abandi bacuruzi bemewe gucuruza ibirayi.

Abahinzi b'ibirayi bahamya ko biteze inyungu nyinshi muri ubu buryo bushya bwo gucuruza umusaruro w'ibirayi.
Abahinzi b’ibirayi bahamya ko biteze inyungu nyinshi muri ubu buryo bushya bwo gucuruza umusaruro w’ibirayi.

Gusa, ubu buryo bwo gutunganya umusaruro no kuwugeza ku isoko hari inyungu zirenze imwe bufitiye abahinzi n’amakoperative yabo.

Harelimana Jean Claude, wari uhagarariye Koperative Ibukamuhinzi-KOKIMU icuruza ibirayi mu turere twa Nyabihu na Rubavu ahamya ko bazunguka kabiri kuko bazunguka mu buhinzi no mu ishoramari.

Nzabarinda Isaac, Perezida w’Urugaga rw’Abahinzi b’Ibirayi mu Rwanda (FECOPORWA), na we ashima iyo gahunda agira ati “ Twebwe nk’abahinzi navuga ko ari igisubizo cyo gusenga kwacu kubera ko abahinzi twari dusanzwe dufite ikibazo cyo guhinga tukabona isoko tudashaka.”

Ubu buryo bwo gushyiraho amakusanyirizo y’ibirayi buzatanga akazi ku bantu bagera kuri 500 muri utwo turere ; nk’uko byemejwe na Murebwayire Christine ushinzwe Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rugaga rw’Abikorera (PSF).

Sosiyete RPT Ltd. ifatanyije n’Urugaga rw’Abikorera bemeza ko bazagura isoko ry’ibirayi mu gihugu ndetse no hanze yacyo. Kugeza ubu, ibirayi bwo mu Rwanda ngo bijyanwa mu bihugu by’u Burundi, Kongo-Kinshasa, Kenya, Tanzania, Zambia na Ghana.

Nubwo iyi ari intambwe iteye ariko, ikibazo cy’imbuto y’ibirayi n’umusaruro muke kuri hegitare ubu uri hagati ya toni 25 na 30 biracyari imbogamizi zikomeye ku iterambere ry’umuhinzi, izo mbogamizi zikaba zikwiye gushakirwa umuti mu maguru mashya.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka